Mu gihe ibiganiro kuri Ballon d’Or bikomeje gufata
indi ntera, cyane cyane ku bahanganye nka Kylian Mbappé na Lamine Yamal ,
Mbappé yongeye kuvuga ku mahirwe ye yo kwegukana iki gihembo gikomeye gihabwa
umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku Isi.
Mu kiganiro yagiranye na RFI, Mbappé yabajijwe ku
bijyanye n’inkomoko ye yo muri Afurika, cyane cyane muri Cameroun, maze
ashimangira ko nubwo yavukiye akanakurira mu Bufaransa, atigeze atandukana
n’umuco n’imizi y’umuryango we.
Ati: “Yego, ni imizi yanjye. Nakuriye mu muco
w’Afurika, nubwo navukiye kandi nkakurira mu Bufaransa. Sinigeze ntandukana
n’imizi n’inkomoko yanjye. Ntekereza ko ari ingenzi kuko ari igice cy’uwo uri
we n’indangagaciro wigishwa.”
Mbappé yavuze ko aheruka gusura Cameroun, igihugu
umuryango we ukomokamo, ndetse ko kuva akiri muto yajyaga ajyayo kandi akagira
ibihe byiza.
Ati: “Si kera nasubiye muri Cameroun. Najyagayo nkiri
muto kandi byari ibihe byiza cyane. Buri gihe iyo ngeze muri Afurika nakirwa
neza cyane. Numva urukundo rw’abantu, kandi biranyishimisha cyane kubona ko
umugabane wose unshyigikira.”
Mbappé yasabye abatora kuri Ballon d’Or kumushyigikira
Uyu rutahizamu kandi yabajijwe ubutumwa yagenera
abatora Ballon d’Or, aho yatangaje ko yishimira urukundo n’inkunga yagiye
ahabwa n’abatuye Afurika.
Ati: “Mbere na mbere ndashaka kubashimira ku nkunga
bampaye muri iyi myaka yose. Ntabwo yigeze ihinduka; buri gihe iyo nigeze muri
Afurika numvise nkunzwe cyane.”
Yakomeje agira ati: “Kuba mfite inkomoko nyafurika,
biranshimisha kubona abantu banshyira muri ibi biganiro bya Ballon d’Or.
Biranshimisha cyane. Ndabashimira kuri byose, kandi nizera ko nzashobora
gutahana Ballon d’Or kugira ngo mu buryo bumwe cyangwa ubundi nyegurire bo.”
Mbappé yashimye umupira wo muri Afurika
Kapiteni w’u Bufaransa kandi yagarutse ku
bunararibonye yagize ubwo yitabiraga imikino y’Igikombe cya Afurika (AFCON)
muri Maroc.
Yavuze ko yagiye kureba umukino wahuje Côte d’Ivoire
na Cameroun wabereye i Marrakech, ndetse anashimangira ko urwego rw’umupira
w’amaguru muri Afurika rwazamutse cyane.
Ati: “Nagiye no kureba Côte d’Ivoire na Cameroun. Wari
umukino mwiza cyane wabereye i Marrakech. Nkunda kureba imikino.”
Mbappé yakomeje agira ati: “Igikombe cya Afurika cyari
irushanwa ryiza cyane. Nagiye gushyigikira inshuti yanjye, ariko nashakaga no
kureba indi mikino myinshi. Muri iyi minsi urwego rw’umupira w’amaguru muri
Afurika ruri hejuru cyane.”
Uyu rutahizamu yavuze ko amakipe ya Afurika amaze
kugera ku rwego rwo guhangana n’amakipe yo ku yindi migabane, ibintu avuga ko
byagaragaye no mu Gikombe cy’Isi.
Ati: “Ubu ushobora kubona amakipe y’Afurika ahanganye
n’andi makipe ku rwego rumwe; twabibonye no mu Gikombe cy’Isi. Ni umupira
w’amaguru nkunda kureba.”
Mbappé akomoka kuri se w’Umunya-Cameroun, Wilfried
Mbappé, mu gihe nyina, Fayza Lamari, afite inkomoko ya Algeria.

Kylian Mbappé yavuze ko natwara Ballon d’Or azayitura Afurika
