Kylian Mbappé natwara Ballon d’Or azayitura Afurika

Imikino - 23/09/2026 8:06 AM
Share:

Umwanditsi:

Kylian Mbappé natwara Ballon d’Or azayitura Afurika

Rutahizamu wa Real Madrid akaba na kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yatangaje ko naramuka yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2026 azagitura Afurika, ashimangira ko inkomoko ye yo muri uyu mugabane ari igice gikomeye cy’ubuzima bwe.

Mu gihe ibiganiro kuri Ballon d’Or bikomeje gufata indi ntera, cyane cyane ku bahanganye nka Kylian Mbappé na Lamine Yamal , Mbappé yongeye kuvuga ku mahirwe ye yo kwegukana iki gihembo gikomeye gihabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku Isi.

Mu kiganiro yagiranye na RFI, Mbappé yabajijwe ku bijyanye n’inkomoko ye yo muri Afurika, cyane cyane muri Cameroun, maze ashimangira ko nubwo yavukiye akanakurira mu Bufaransa, atigeze atandukana n’umuco n’imizi y’umuryango we.

Ati: “Yego, ni imizi yanjye. Nakuriye mu muco w’Afurika, nubwo navukiye kandi nkakurira mu Bufaransa. Sinigeze ntandukana n’imizi n’inkomoko yanjye. Ntekereza ko ari ingenzi kuko ari igice cy’uwo uri we n’indangagaciro wigishwa.”

Mbappé yavuze ko aheruka gusura Cameroun, igihugu umuryango we ukomokamo, ndetse ko kuva akiri muto yajyaga ajyayo kandi akagira ibihe byiza.

Ati: “Si kera nasubiye muri Cameroun. Najyagayo nkiri muto kandi byari ibihe byiza cyane. Buri gihe iyo ngeze muri Afurika nakirwa neza cyane. Numva urukundo rw’abantu, kandi biranyishimisha cyane kubona ko umugabane wose unshyigikira.”

Mbappé yasabye abatora kuri Ballon d’Or kumushyigikira

Uyu rutahizamu kandi yabajijwe ubutumwa yagenera abatora Ballon d’Or, aho yatangaje ko yishimira urukundo n’inkunga yagiye ahabwa n’abatuye Afurika.

Ati: “Mbere na mbere ndashaka kubashimira ku nkunga bampaye muri iyi myaka yose. Ntabwo yigeze ihinduka; buri gihe iyo nigeze muri Afurika numvise nkunzwe cyane.”

Yakomeje agira ati: “Kuba mfite inkomoko nyafurika, biranshimisha kubona abantu banshyira muri ibi biganiro bya Ballon d’Or. Biranshimisha cyane. Ndabashimira kuri byose, kandi nizera ko nzashobora gutahana Ballon d’Or kugira ngo mu buryo bumwe cyangwa ubundi nyegurire bo.”

Mbappé yashimye umupira wo muri Afurika

Kapiteni w’u Bufaransa kandi yagarutse ku bunararibonye yagize ubwo yitabiraga imikino y’Igikombe cya Afurika (AFCON) muri Maroc.

Yavuze ko yagiye kureba umukino wahuje Côte d’Ivoire na Cameroun wabereye i Marrakech, ndetse anashimangira ko urwego rw’umupira w’amaguru muri Afurika rwazamutse cyane.

Ati: “Nagiye no kureba Côte d’Ivoire na Cameroun. Wari umukino mwiza cyane wabereye i Marrakech. Nkunda kureba imikino.”

Mbappé yakomeje agira ati: “Igikombe cya Afurika cyari irushanwa ryiza cyane. Nagiye gushyigikira inshuti yanjye, ariko nashakaga no kureba indi mikino myinshi. Muri iyi minsi urwego rw’umupira w’amaguru muri Afurika ruri hejuru cyane.”

Uyu rutahizamu yavuze ko amakipe ya Afurika amaze kugera ku rwego rwo guhangana n’amakipe yo ku yindi migabane, ibintu avuga ko byagaragaye no mu Gikombe cy’Isi.

Ati: “Ubu ushobora kubona amakipe y’Afurika ahanganye n’andi makipe ku rwego rumwe; twabibonye no mu Gikombe cy’Isi. Ni umupira w’amaguru nkunda kureba.”

Mbappé akomoka kuri se w’Umunya-Cameroun, Wilfried Mbappé, mu gihe nyina, Fayza Lamari, afite inkomoko ya Algeria.

Kylian Mbappé yavuze ko natwara Ballon d’Or azayitura Afurika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...