Ku wa Mbere w’iki Cyumweru ubwo Amavubi yahamagaraga abakinnyi azifashisha muri iyi mikino ya FIFA Series 2026 abantu batunguwe no kutabonamo Kwizera Olivier.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,Shema Fabrice yahise asaba ko yakongerwa mu bandi bakinnyi gusa umutoza w’Amavubi,Stephen Constantine yerekana ko bidakwiye kuko Eric Nshimiyimana umwungirije afite impamvu atamuhamagaye.
Kuri ubu noneho Kwizera Olivier yongewe mu bandi bakinnyi nkuko n’ubundi byemejwe na Perezida wa FERWAFA aganira na Televiziyo Rwanda.
Ubwo yari abibajijweho yagize ati:”Naganiriye n’umutoza, aramureba, turongera turaganira. Umwiherero uzatangira ku wa Mbere, ndizera ko azaba arimo.”
Yasimbuye Ntwari Fiacre wari wahamagawe ariko akaba afite ikibazo cy'uburwayi.
Imikino ya FIFA Series 2026 izabera i Kigali kuva tariki ya 26 kugeza tariki 30 z’uku kwezi.
Amavubi ari mu itsinda A rizakinira kuri Stade Amahoro aho arikumwe na Estonia, Grenada na Kenya mu gihe Itsinda B ririmo Aruba, Liechtenstein, Tanzania na Macau ari ryo rizakinira muri Kigali Pelé Stadium.

Kwizera Olivier yomgewe mu Amavubi yitegura imikino ya FIFA Series 2026
