Amakuru ahari avuga ko impande zombi zamaze kumvikana ku gihe cy’amasezerano aho Kwizera Olivier azasinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe, ndetse hakaba harumvikanywe na 'Recruitment bonus' ya miliyoni 30 Frw.
Ikibazo gisigaye kiri ku mushahara w’uyu munyezamu. Kwizera Olivier yasabye umushahara wa miliyoni 3.5 Frw (3,500,000) ku kwezi, mu gihe Rayon Sports yamuhaye miliyoni 3 Frw. Ni ukuvuga ko hakiri ikinyuranyo cy'ibihumbi 500 Frw mu byo impande zombi zifuza.
Amakuru avuga ko Rayon Sports yihaye intego yo kurangiza iki kibazo muri iki cyumweru. Mu gihe ibiganiro byarangira bidatanga umusaruro, iyi kipe yaba yiteguye gushyira imbaraga ku wundi munyezamu, Ibrahima Dauda wa Bugesera FC, nk’ubundi buryo.
Rayon Sports yifuza kugumana Kwizera Olivier kuko imufata nk’umwe mu bakinnyi bagize uruhare mu gufasha ikipe mu mwaka w’imikino ushize.
Ku wa 28 Kamena 2026, Rayon Sports yatangije gahunda yiswe “Ubururu bwacu, Agaciro kacu”, uburyo bwo gukusanya inkunga binyuze ku bakunzi bayo hagamijwe kubona ubushobozi bwo kugura umukinnyi umwe.
Biravugwa ko amafaranga azakusanywa muri iyi gahunda ari yo azifashishwa mu kugumana no gusinyisha Kwizera Olivier, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’impande zombi.
Mu mwiherero Gikundiro iri gukorera i Gicumbi yitegura Rayon Sports Day na CECAFA Kagame Cup 2026 ifitemo abanyezamu batatu, Mugisha Yves, Drissa Kouyate ndetse n'undi mwana muto wazamuwe mu ikipe nkuru avuye mu bato.
