Uyu munyarwanda ukina ku ruhande mu
kibuga yafunguye amazamu ku munota wa 38, atsinda igitego cya mbere cyafashije
Rhode Island FC gutangira kwiharira umukino. Nyuma yaho yongeye gutsinda ikindi
gitego cyiza cy’ishoti rikomeye, iki igitego kandi cyanatorewe kuba mu
bihatanira igitego cyiza cy’Icyumweru.
Kwizera yatsinze ibi bitego byombi mu
gihe bagenzi be aribo JJ Williams na
Nick Scardina, nabo bagize uruhare rukomeye muri uyu mukino watumye Rhode
Island FC ibona intsinzi ikomeye imbere ya Brooklyn FC.
Rhode Island FC, yatangaje ko Kwizera, Williams na Scardina
bose bashyizwe mu Ikipe y’Icyumweru cya 12 ya USL Championship, ibi akaba
ari ubwa mbere bibaye mu mateka ko Iyi kipe igira abakinnyi 3 mu ikipe y’icyumweru
muri iyi shampiyona.
Kwizera amaze gutsinda ibitego bitanu muri uyu mwaka wa shampiyona, ndetse uyu mukino wanabaye uwo yatsinzemo ibitego bibiri bwa mbere kuva yagera muri Rhode Island FC. Ni ku nshuro ya kabiri agaragara mu ikipe y’ icyumweru muri iyi shampiyona.


Kwizera Jojea yongeye kugaragara mu ikipe y’icyumweru muri USL Championship nyuma yo gutsinda ibitego bibiri
