DJ Brianne na Yago bamaze igihe
batumvikana, aho buri ruhande rwagiye rugaragaza ko hari ibibazo byagiye
bibatanya. Ubu noneho iki kibazo cyongeye kuvugisha benshi nyuma y’amagambo
akomeye bombi bagiye bavuga.
Yago yakoze ikiganiro agarukamo
kuri DJ Brianne, avuga ko azakora ibishoboka byose kugira ngo uyu mugore
afungwe.
Aya magambo akimara kumugeraho, DJ
Brianne ntiyacecetse. Yahise yandika ubutumwa burebure asubiza Yago,
amushinja kumuvugaho ibitagira ibimenyetso kandi amubwira ko atazongera
kumwinginga ngo biyunge.
Brianne yavuze ko yagerageje
inshuro zitandukanye gushaka uko amakimbirane yabo yarangira mu mahoro, ariko
ko ibyo byanze. Yagaragaje ko kuri ubu yumva igisigaye ari ugukomeza inzira ye
no kutongera gusaba Yago ubwiyunge.
Mu butumwa bwe, Brianne yanenze
Yago kuba avuga ko azamufungisha, nyamara nk’uko yabivuze, nta muntu n’umwe mu
batangabuhamya Yago avuga wigeze atanga ubuhamya ku byaha amushinja.
Ati “Ibyo biyobyabwenge ntabyo nywa
nk’uko byose wabivuze. Ikindi uzapfa utambonye muri gereza kuko nta cyaha mfite
nagukoreye cyatuma mfungwa. Ikindi ibyo waje n’abatangabuhamya bawe urabizi ko
habuze n’umwe ujya gutanga ubuhamya ngo basi hakorwe iperereza.”
Brianne kandi yavuze ko ibyo Yago
amwifuriza atabyitayeho, ahubwo ko abona ubuzima bwe bukomeza gutera imbere.
Mu buryo bw’umwihariko, yagarutse
ku bikorwa bye bya muzika, agaragaza ko kuba akomeje gutera imbere mu kazi ke
ari kimwe mu bintu yishimira, nubwo avuga ko Yago akomeza kumuvugaho.
Yanditse ati: “Ariko iyo ubona
byagucanze ni njye uzukira ho. Naka ka ‘message’ karakugaburira nk’icyumweru.
Rero musore niba byarakuyobeye komeza ubwerabwere undeke nikorere akazi.”
Brianne yanakomoje ku kuba Yago ari
muri Uganda, we akaba ari muri Canada, amubwira ko niba ikibazo ari ukumurega,
ashobora kubikora kuko atari mu Rwanda.
Brianne kandi yakoresheje igice
cy’ubutumwa bwe agaragaza ko ari mu bihe byiza mu kazi, aho yavuze ku bikoresho
bya DJ afite no ku buryo akomeje kwagura ibikorwa bye.
Yavuze ko yicaranye na Denon DJ
X1800 Prime, anongeraho ko nyuma yaje kwiyongeramo DDJ REV 7, abikoresha mu
buryo bwo gusubiza Yago wari umaze igihe amuvugaho.
Ati: “Nari nibagiwe, uzi uyu munsi
se? Shumiiiii, nicaranye Denon DJ X1800 Prime urayihura noneho… uwakwereka
ukuntu ndi kubibyimbamo. Nari nibagiwe, n’akandi kantu mukanya niteretsemo na
DDJ REV 7.”
Mu gice gikomeye cy’ubutumwa bwe,
Brianne yavuze ko hari igihe yagerageje gushaka uko yakemura amakimbirane
afitanye na Yago, ariko ko ibyo bitagenze neza.
Yavuze ko hari ibyo yasabye Yago
birimo kumva uruhande rwe no kureba uko ibintu byagenze mbere yo gufata
imyanzuro.
Yongeye gushimangira ko atumva ko
hari impamvu yatuma afungwa, avuga ko nta cyaha yakoze kuri Yago cyatuma
afatwa.
Brianne kandi yavuze ko atifuza
kongera guhura na Yago, ndetse avuga ko icyamushimisha ari uko buri wese
yakomeza ubuzima bwe atongera kubangamira undi. Ati “Nzapfe ntahuye nawe aho
kuzahura bikakubuza amahoro.”
Yavuze ko yagiye amusaba imbabazi
no gushaka amahoro inshuro nyinshi, ariko ko yumva ibyo byose bitakiri ngombwa.
“Ujyuvuga
uzana n’ibimenyetso”
Mu gusoza ubutumwa bwe, DJ Brianne
yasabye Yago kujya avuga ibyo ashobora gushyigikira n’ibimenyetso, aho gutanga
ibirego gusa. Ati “Ikindi ujyuvuga uzana n’ibimenyetso, siko bimeze ubu.”
Yamaganye kandi amagambo avuga ko
Yago azaruhuka ari uko abonye afunzwe, avuga ko ibibazo byabo bidakwiye
gukemurwa binyuze mu magambo akomeye no kumwifuriza gufungwa. Ati “Harya ngo
uzaruhuka mfunze? Ni nde wakubwiyeko Leta y’u Rwanda igendera mu cyuka?”
Brianne yasoreje ku kumusaba ko
yamureka agakomeza akazi ke, na Yago agakomeza ubuzima bwe, agaragaza ko
atifuza kongera kumusubiza mu gihe cyose azaba atamuvuzeho.
Ati “Ka ngusubiriremo akanyuma:
bwejagurira Kampala mbe ncakaza Canada… Nuruha uzaceceka cyangwa ukomeze
umugabane uhigiraho siwo mpigiraho.”
Amagambo mashya hagati ya DJ
Brianne na Yago yongeye gutuma amakimbirane yabo agaruka mu biganiro
by’abakurikiranira hafi imyidagaduro, cyane ko bombi bakomeje gutanga ubutumwa
bukomeye ku bijyanye n’ibibatandukanya.

DJ Brianne yavuze ko nta biyobyabwenge akoresha, asaba Yago kujya ajya avuga ibyo afiteho ibimenyetso, nyuma yo kumushinja ibyaha bishobora gutuma afungwa

Yago yavuze ko azakora ibishoboka
byose kugira ngo DJ Brianne afungwe, amushinja gukoresha ibiyobyabwenge
n’ibindi byaha avuga ko bishobora gutuma afungwa mu Rwanda




