Kwiyandikisha muri ‘Rwanda Global Diversity’ birarimbanyije

Imyidagaduro - 01/07/2026 6:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Kwiyandikisha muri ‘Rwanda Global Diversity’ birarimbanyije

Kwiyandikisha mu irushanwa rya Rwanda Global Diversity 2026 ryamaze gutangira ku mugaragaro, aho abakobwa baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda bakomeje gusaba umwanya wo kwinjira muri iri rushanwa rigamije kwagura amahirwe mu rwego mpuzamahanga.

Ubu iri rushanwa riri gutegurwa na Embrace Africa Rwanda Ltd iyobowe na Igor Reda na Paulette Reda, rikaba rigamije guhuza abakobwa bafite impano n’ibigo bitandukanye bibafasha kwiteza imbere mu buryo bw’umwuga n’ubw’imari.

Abategura iri rushanwa bavuga ko kuri iyi nshuro, iri rushanwa rizanye impinduka, cyane cyane mu buryo abakandida bazajya bahuzwa n’ibigo bitandukanye bibafasha mu rugendo rwabo rw’iterambere.

Kwiyandikisha byatangiye tariki 25 Kamena 2026, bikazasozwa tariki 15 Nyakanga 2026. Abategura basaba abakobwa kwihutira kwiyandikisha.

Umukobwa ushaka kwiyandikisha asabwa: Kohereza ifoto ye, Gutanga amazina ye yose, no kugaragaza imyaka ye. Ushobora no guhamagara kuri nimero: 0795 924 009.

Abifuza kwitabira bagomba kuba: Ari abakobwa, bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25, biyemeje kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga irushanwa, ndetse ntabwo bagomba kuba barigeze gukurikiranwa n’amategeko.

Utsinze iri rushanwa azahabwa ibihembo birimo: 1,500,000 Frw, amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga afitanye imikoranire na Rwanda Global Diversity.

Nk’uko abategura babitangaje, gahunda y’iri rushanwa izagenda ku buryo bukurikira: Kwiyandikisha: Birakomeje kugeza 15 Nyakanga 2026. Igihe cyo gutora (Voting): 20 Nyakanga – 08 Kanama 2026. Icyiciro cya nyuma cyo gutora: 10 Kanama – 22 Kanama 2026.

Abategura bavuga ko icyiciro cya ‘voting’ kitaragera, bakibanda cyane ku cyiciro cyo kwiyandikisha kugira ngo abakandida bose babone amahirwe angana yo kwinjira mu irushanwa.

Kwiyandikisha muri Rwanda Global Diversity 2026 birakomeje, abakobwa bafite imyaka 18–25 barasabwa kwihutira kwiyandikisha umwanya mbere y’itariki ya 15 Nyakanga 2026


Iri rushanwa rizatanga amahirwe yo kwiteza imbere no guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...