Iyi mirimo yakozwe mu muganda
ngarukakwezi wakorewe mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, ukaba wahuje abaturage, abayobozi bo mu
nzego zitandukanye za Leta, iz’umutekano n’urubyiruko rwo muri
gahunda ya 'Soberchou' na 'SoberGhee'.
Mu Kagari ka Rwimiyaga, abaturage bakoze imihanda ihuza imidugudu yose igize aka Kagari, banasibura imiyoboro y’amazi iri hafi y’iyo mihanda kugira ngo amazi azabashe gutambuka neza kandi hirindwe ko yangiza imihanda n’indi mitungo.

Mu rwego rwo gukumira
ibyangizwa n’imvura nyinshi, mu Karere kose hamaze kuzirikwa ibisenge by’amazu
400. Muri byo, 200 biherereye mu Mirenge ya Rwimiyaga na Matimba, ari na ho
habereye umuganda.

Minisitiri Habimana
yasabye abaturage kwitegura hakiri kare
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko
ibikorwa byakozwe mu muganda ari bimwe mu byafasha abaturage kwirinda ingaruka
z’imvura nyinshi iteganyijwe mu Muhindo.
Yavuze ko Ikigo
cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatanze amakuru avuga
ko hateganyijwe imvura nyinshi, bityo abaturage bakaba bakwiye kuyitegurira
hakiri kare.
Ati: “Ikigo cy’Igihugu
gishinzwe Iteganyagihe cyatumenyesheje ko tugiye kubona imvura nyinshi cyane.
Iyo rero tumenyeshejwe ko hari imvura nyinshi cyane, tugomba kuyitegura no
kuyirinda.”
Minisitiri Habimana
yavuze ko ibikorwa byo gusibura imiyoboro y’amazi, guca imirwanyasuri no
kuzirika ibisenge by’amazu biri mu ngamba zo kwitegura imvura nyinshi.
Ati: “Mu kuyitegura ni
byo twakoze uyu munsi mu muganda: ni ugusibura inzira z’amazi, guca
imirwanyasuri hirya no hino mu gihugu, kuzirika ibisenge ndetse no kwigisha
abaturage uko umuntu yitwara kugira ngo yirinde ingaruka zishobora guterwa
n’imvura nyinshi.”
Yasabye abaturage kandi
gukomeza kwitwararika mu gihe cy’imvura, by’umwihariko bakirinda inkuba
n’ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati: “Ni ngombwa kwirinda
inkuba, kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda kuvugira kuri telefoni igihe
imvura itangiye kugwa, no kumenya ko inzu zacu zubatse neza kandi nta hantu
amazi ashobora kwinjirira.”
Minisitiri Habimana kandi
yasabye abaturage kwirinda kwambuka imigezi mu gihe cy’imvura, ndetse no
kurinda abana kujya mu migezi cyangwa ahandi hantu hashobora kubashyira mu
kaga.
Ati: “Tugomba kwirinda
kwambuka imigezi no kurinda abana kuba bajya muri iyo migezi n’ahandi hashobora
kubashyira mu kaga.”
Yashimangiye ko kwitegura
imvura bidakwiye gutegereza ko itangira kugwa, ahubwo ko ari ngombwa gufata
ingamba hakiri kare.
Izi ngamba ziteganyijwe
gukomeza hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kugabanya ingaruka zishobora
guterwa n’imvura nyinshi, zirimo kwangirika kw’amazu, imihanda n’ibindi bikorwa
remezo, ndetse no gutakaza ubuzima.


Mu Karere kose hamaze kuzirikwa ibisenge by’amazu 400




Hakozwe imihanda ihuza imidugudu yose igize akagari ka Rwimiyaga ndetse hasiburya imiyobora y'amazi
