Nk'uko bisanzwe, Abana b’Ingagi biswe amazina n’ibyamamare mu byiciro bitandukanye barimo umunyabigwi mu mupira w’amaguru wakiniye amakipe arimo Manchester United, Patrice Evra, Umuhanzi w’Umunyarwanda Israel Mbonyi n’abandi.
Muri uyu muhango wabaye ku nshuro ya 21, abana 22
b’Ingagi ni bo bahawe amazina. Ni umuhango ukomeye witabiriwe n'abarimo
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva.
Uko ibyamamare byise Abana b’Ingagi;
Shaikha Al Nuwais-Ishakwe
Dominic Barton-Umukondo
Jeannette Uwimbabazi-Indahiro
Miguel Ángel Gil Marín-Isangano
K-Paul Danforth-Shikama
Eng. Ahmed Sadek Elsewedy-Rugamba
-Israel Mbonyi-Impeta
Patrice Evra-Muganura
Olivier Granet-Umucyo
Miss Kenza Johanna Ameloot-Nkwakuzi
Garreth Wood & Nicola Wood-Ngabonzima
James Chester-Indongozi
Susan Hollern-Ikambere
Marie-Clémentine Dusabejambo-Ubukaka
Francesco Calvo-Ngoga
David
Lappartient-Muhuza
Dominique Plewes-Komezutsinde
Alastair Fothergill-Mpinga
Mutaz Essa Barshim-Tarama
Neil & Susan Mcdougall-Uruhembe
Mamadou Sakho-Ntwarane
Kuva Kwita Izina yagirwa umuhango ngarukamwaka mu
2005, ingagi zo mu 438 zimaze guhabwa amazina.
Binyuze
muri gahunda yo gusaranganya abaturage inyungu zituruka ku bukerarugendo, 10%
by’amafaranga ava mu bukerarugendo bwo muri pariki z’igihugu asubizwa mu
mishinga iteza imbere abaturage batuye hafi y’ahantu harinzwe.
Kugeza ubu, miliyari zisaga 23 Frw zimaze gushorwa mu
mishinga y’abaturage igera ku 1,300, irimo amashuri, ibigo nderabuzima,
ibikorwaremezo by’amazi n’imishinga iteza imbere imibereho y’abaturage.




Israel Mbonyi mu bise amazina abana b'Ingagi




Abyobozi n'ibyamamare bitandukanye bise Ingagi ku nshuro ya 21
