Muganura ni ingagi
y’igitsina gabo yavutse ku wa 20 Werurwe 2026, akaba ari umwana wa Mafumbo,
izina risobanura ‘Umuganura’, umunsi ngarukamwaka wizihizwa mu Rwanda mu rwego
rwo kwizihiza umusaruro no gushimira Imana ku byavuye mu butaka.
Mu kumwita Muganura,
Patrice Evra yahisemo izina rifitanye isano n’umuco n’amateka y’u Rwanda,
rikaba risanzwe rifite igisobanuro gikomeye mu buzima bw’Abanyarwanda.
Uyu muhango wabaye mu
gihe u Rwanda rwizihizaga Kwita Izina ku nshuro ya 21 aho abana b’ingagi 22
aribo biswe izina. Ni igikorwa ngarukamwaka kigamije guha amazina abana
b’ingagi, ariko kikaba n’umwanya wo gukomeza guteza imbere ibikorwa byo
kubungabunga ibidukikije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Insanganyamatsiko y’uyu
mwaka igira iti: “Kubungabunga ibidukikije ni ubuzima, kurengera ahazaza.”
Kuri Patrice Evra, kugira
uruhare muri uyu muhango byari ibintu byihariye, cyane ko ari ku nshuro ya
mbere yasuraga u Rwanda. Yagaragaje ko kubona ingagi mu buturo bwazo no kugira
amahirwe yo kwita izina umwana w’ingagi ari ibintu atazibagirwa.
Evra yavuze ko uru
ruzinduko rwamuhaye amahirwe yo kumenya u Rwanda byimbitse, kuva ku mateka
yarwo kugeza ku bikorwa byo kubungabunga ibidukikije. Yanashimye uburyo
Abanyarwanda barengera ibidukikije, ndetse anagaragaza ko yatangajwe n’isuku
n’iterambere yabonye mu gihugu.
Izina Muganura
rero ryongeye ku rutonde rw’amazina y’ingagi zatangiwe mu muhango wa Kwita
Izina, mu gikorwa gikomeje kugaragaza uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga
ingagi zo mu misozi n’ibidukikije zibamo.
Kuba Muganura yaravutse ku wa 20 Werurwe 2026, akaba ari umwana wa Mafumbo wo mu muryango wa Izuba, bituma uyu muhango uba intangiriro y’urugendo rushya kuri we, mu gihe azakomeza gukurira mu buturo bw’ingagi zo mu misozi ya Birunga.


Patrice Evra yise umwana w’ingagi ‘Muganura’ ahuza izina n’umwihariko w’umuryango Nyarwanda
