#KwitaIzina21: Kurengera ingagi bigomba kujyana no guteza imbere abaturage – Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva

Amakuru ku Rwanda - 04/09/2026 1:37 PM
Share:

Umwanditsi:

#KwitaIzina21: Kurengera ingagi bigomba kujyana no guteza imbere abaturage –  Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Justin Nsengiyumva, yavuze ko kurengera ingagi zo mu misozi ya Birunga bigomba kujyana no guteza imbere imibereho y’abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 21, wabereye mu Karere ka Musanze mu Kinigi kuri uyu wa Gatanu 4 Nzeri 2026, aho yavuze ko umuhango wo kwita izina ingagi ari umuco w’u Rwanda ugaragaza ko uwahawe izina aba agomba kurindwa no kwitabwaho.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu myaka 20 ishize, ingagi 438 ari zo zari zimaze kwitwa amazina, mu gihe kuri iyi nshuro izindi 22 zahawe amazina, bituma umubare w’ingagi zimaze kwitwa muri uyu muhango ugera kuri 460. Ati: “Izina kuri twe riruta kwizihiza gusa. Ni isezerano.”

Nsengiyumva yavuze ko iryo sezerano risobanuye ko izi ngagi zigomba guhabwa uburinzi, ahantu hizewe ho gutura ndetse n’ibindi byangombwa bizifasha gukura, kororoka no gukomeza kubaho.

Yagaragaje ko kurengera ingagi bitagezweho mu buryo bworoshye, ahubwo ko byasabye imyaka myinshi y’imbaraga n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Yibukije ko mu ntangiriro z’imyaka ya 1980, ku isi hari hasigaye ingagi zo mu misozi zigera kuri 250 gusa mu misozi ya Birunga, bitewe ahanini n’ubuhigi butemewe, gutakaza ubuturo bwazo ndetse n’amakimbirane yari mu karere.

Kuri ubu, yavuze ko ku isi hari ingagi zo mu misozi zisaga 1,000, muri zo zirenga 600 zikaba ziri mu misozi ya Ibirunga.


Minisitiri w’Intebe yavuze ko iri terambere ryagezweho kubera uruhare rw’abarinzi b’ibidukikije bakorera muri iyi misozi buri munsi, abaveterineri n’abashakashatsi, politiki yo kubungabunga ibidukikije, ubukerarugendo burambye ndetse n’ubufatanye hagati ya Leta, abaturage, abikorera, imiryango ibungabunga ibidukikije n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Yasobanuye ko ubunararibonye bw’u Rwanda mu kubungabunga ingagi butanga isomo rikomeye ku buryo isi yakemura ibibazo bihurira hamwe birimo imihindagurikire y’ikirere, gutakaza urusobe rw’ibinyabuzima no gushaka iterambere rirambye.

Ati: “Kurengera ibidukikije ntibishobora gutandukanywa no guteza imbere imibereho y’abantu, nk’uko ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu gihugu bitashobora gutandukanywa n’ubufatanye mpuzamahanga.”

Ingagi zagira uruhare mu iterambere ry’abaturage

Minisitiri w’Intebe yavuze ko inyungu zaturutse mu kubungabunga ingagi no guteza imbere ubukerarugendo bwazo zitagarukira gusa ku kurengera ibidukikije, ahubwo ko zagize uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga.

Yavuze ko ubukerarugendo bw’ingagi bwafashije mu guhanga imirimo, guteza imbere ubucuruzi bw’abaturage, gukurura ishoramari no gufungurira imiryango ku rubyiruko amahirwe mashya y’iterambere.

Yagarutse kandi ku mushinga wa Smart Green Village, watangijwe mu cyumweru cyabanjirije umuhango wo Kwita Izina, ukaba ufite agaciro karenga miliyoni 49 z’amadolari.

Uyu mushinga uzafasha ingo 547 z’abaturage bazagirwaho ingaruka no kwagurwa kwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bakazubakirwa amacumbi agezweho, bagahabwa serivisi z’ibanze ndetse n’amahirwe yo kwiteza imbere mu buryo burambye.

Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko ibi bigaragaza ukwemera kw’u Rwanda ko kubungabunga ibidukikije bigomba kugendana n’iterambere ry’abantu.

Yashimangiye ko kurengera ingagi n’ibidukikije muri rusange ari inshingano ihuriweho na Leta, abaturage, abashinzwe kubungabunga ibidukikije, abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Yasoje avuga ko hakwiye gukomeza gushyirwa imbaraga mu kurinda ubuturo bw’ingagi, gushora imari mu bumenyi n’ikoranabuhanga bifasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’indwara, ndetse no guha abaturage baturiye ibidukikije amahirwe n’ubushobozi bwo kubibungabunga.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko igihe cyose abantu bazakomeza kwita ku bidukikije no gukorera hamwe, u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo bazakomeza gusohoza isezerano bahaye ingagi mu gihe bazihaga amazina.

Kurengera ingagi bigomba kujyana no guteza imbere abaturage – Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...