Umuziki ni kimwe mu bintu
bitanga ibyishimo ku bantu b'ingeri zose, cyane cyane urubyiruko. Abahanga
bakubwira ko umuziki ari ubuzima bwiyongera ku byo wariye cyangwa wanyoye. Mu
Rwanda abakunzi ba muzika bazi uburyo bamwe mu bafana bamera amababa mu
bitaramo.
Ni muri urwo rwego, no
muri uku kwezi kwa Kamena 2025, abahanzi Nyarwanda bateguye ibitaramo bikomeye
haba mu Rwanda no mu mahanga mu rwego rwo gusabana n'abakunzi babo baherereye
hirya no hino ku Isi. Si ibyo gusa byitezweho gususurutsa imyidagaduro y'u
Rwanda, ahubwo hari n'ubukwe bw'ibyamamare nyarwanda burimo ubwa Kathia Uwase
Kamali wamenyekanye mu itsinda ’Mackenzies’ witegura kurushinga na Adonis Jovon
Filer n’abandi.
1. Umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi
Urwego rw’Igihugu
rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi
uteganyijwe tariki 5 Nzeri 2025, mu Kinigi hafi na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Uyu mwaka ibi birori
bizaba ku nshuro ya 20 gusa byagombaga kuba bigiye kuba ku nshuro ya 21 kuko
iby’umwaka ushize byasubitswe mu gihe mu gihugu hari hagaragaye icyorezo cya
Marburg.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe
ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa yavuze ko ari ishema kuba u Rwanda
rugiye kongera kwita izina abana b’ingagi.
Yakomeje avuga ko uyu
muhango ugiye kuba mu gihe umubare w’ingagi ukomeje kwiyongera.
Biteganyijwe ko mu
muhango wo Kwita Izina hazashimirwa abaturage n’abarinda Pariki bagira uruhare
mu kubungabunga ingagi mu Rwanda.
Uyu muhango kandi
uzajyana n’ibindi bikorwa birimo Irushanwa rya Golf, n’ibirori byo kwakira ku
meza abazawitabira, bizaba ku wa 6 Nzeri.
2. U Rwanda ruzakira Shampiyona y’Isi y’Amagare
Muri uku kwezi, Leta y'u
Rwanda igiye kwakira Shampiyona y'Isi yo gusiganwa ku magare "2025
UCI Road World Championships", rizabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku
wa 28 Nzeri, igeze kure.
Ni ku nshuro ya mbere iri
rushanwa rizaba ribereye muri Afurika, akaba ari intambwe ikomeye ku Rwanda no
ku mugabane wa Afurika. Umujyi wa Kigali witeguye kwakira abakinnyi
mpuzamahanga bakomeye mu gusiganwa ku magare, bazaba banyura mu mutima w'umurwa
mukuru mukuru.
Iri rushanwa rizaba amashuri
yose yo mu Mujyi wa Kigali afunze ndetse n’abakozi ba Leta bashishikarijwe
kuzakorera mu rugo aho bishoboka.
Leta yavuze ko
imihanda izaba yemerewe gukoreshwa izatangazwa hakiri kare, kandi ishyirweho
ibimenyetso bihagije, ku bufatanye n'inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda,
kugira ngo hirindwe imbogamizi izo ari zo zose zabangamira urujya n'uruza
rw'abantu n'ibintu mu gihe cy'irushanwa.
Yaboneyeho kongera gusaba
abaturage bose, abatuye u Rwanda n'abarusura, kugira uruhare rukenewe kuri buri
wese, kugira ngo imyiteguro n'imigendekere y'iri rushanwa mu Rwanda izabe nta
makemwa.
Yavuze ko abashaka
kuzishimira iri siganwa ry’amagare bazajya ahantu hihariye hazajya abafana (fan
zones) hazashyirwaho hirya no hino mu mujyi, kugira ngo abaturage barebere hafi
yabo iri siganwa, kandi bizihiza iyi ntambwe ikomeye.
3. Ubukwe bwa Kathia Kamali
Kathia Uwase Kamali
wamenyekanye mu itsinda ‘Mackenzies’ na Adonis Filer wamenyekanye mu makipe
atandukanye muri Basketball y’u Rwanda, bamaze kwemeranya kurushinga, ndetse
bafitanye ubukwe ku wa 5 Nzeri 2025.
Mu kiganiro Kathia Kamali
aherutse kugirana na Kelly Madla usanzwe ari nyirasenge yagarutse ku rugendo
rw’urukundo rwe na Adonis, uko baziyumva babaye ababyeyi n’ibindi abantu benshi
babibazaho.
Icyo gihe, Kathia
yabajijwe icyo gukora ubukwe bivuze kuri we, agaragaza ko ari indi ntambwe
ikomeye mu buzima bwe.
Kathia yagaragaje ko
impamvu yemeye kwambikwa impeta na Adonis Filer ari uko yasanze bahuje, kandi
bakaba baramenyanye mbere yo gukundana, akamenya intege nke ze ndetse akaba ari
we yifuzaga.
Abajijwe ibintu
by’ingenzi mu rushako, yavuze ko icya mbere ari ukubahana, gushyira Imana
imbere ndetse no kuba indahemuka.
Adonis yambitse impeta
y’urukundo Kathia Kamali ku wa 1 Mutarama 2025. Ni inkuru uyu mukobwa yasangije
abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Kathia ubwo yambikwaga
impeta, yari kumwe n’inshuti ze za hafi ndetse n’umuvandimwe we, Miss Nishimwe
Naomie n’umugabo we, Michael Tesfay.
4. Ubukwe bwa Darest
Umuhanzi akaba
n’umwanditsi w’indirimbo, Ishimwe Prince [Darest], yatangaje ko ari mu
myiteguro yo gukora ubukwe n'umukunzi we usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, ni nyuma y'uko ku wa 13 Mutarama 2025 yakoze ibirori
yambikiyemo impeta y'urukundo umukunzi we.
Darest yabwiye InyaRwanda
ko ubukwe n'umukunzi we buzaba tariki 27 Nzeri 2025, ariko ko bizabanzirizwa
n'indi mihango y'ubukwe. Uyu musore yasobanuye ko amaze igihe kinini ari mu
rukundo n'uyu mukobwa rwagejeje ku kwiyemeza kubana nk'umugabo n'umugore.
Mu butumwa aherutse
gutambutsa ku rubuga rwa Instagram, Darest yagaragaje umukunzi we nk’impano
idasanzwe Imana yamuhaye mu buzima bwe, kandi ashimangira ko ariwe yahisemo
gusa.
5. Ubukwe bwa Ingabire Diane wabaye ‘Miss Congeniality’ muri Miss Rwanda 2020
Ingabire Diane wambitswe
ikamba rya ‘Miss Congeniality’ muri Miss Rwanda 2020,
aherutse gusezerana imbere y’amategeko n’umusore bitegura kurushinga, mu birori
byabereye ku Murenge wa Kimihurura ku wa 21 Kanama 2025.
Ingabire yasezeranye
imbere y’amategeko n’uyu musore bitegura kurushinga nyuma y’ukwezi kumwe
gushize amwambitse impeta bakemeranya kuzarushinga.
Muri Nyakanga 2025 nibwo
uyu mukobwa yambitswe impeta n’umusore usanzwe ukoresha imyitozo ngororamubiri
uzwi nka Coach Ian, bemeranya kuzarushinga.
Ingabire Diane ni umwe mu
bakobwa bamenyekanye mu 2020 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda ndetse
biza kurangira yegukanye Ikamba ry’umukobwa uzi kubana neza n’abandi, Miss
Congeniality.
Nyuma y’iri rushanwa, uyu
mukobwa ntiyongeye kuvugwa cyane, ariko yongera kugaragara ku mbuga
nkoranyambaga yifashishwa n’ibigo bitandukanye bicuruza ibikoresho
by’ikoranabuhanga mu kwamamaza.
Imiterere ye yatumaga
amashusho yakoraga mu kwamamaza akurikirwa n’abatari bake ku mbuga
nkoranyambaga.
Ubwo yari mu irushanwa
rya Miss Rwanda mu 2020, Ingabire Diane yibukirwa ku mushinga yari yaserukanye
wo guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda zitateguwe.
6. Kidum agiye gutaramira i Kigali
Umuririmbyi waboneye
benshi izuba wo mu gihugu cy'u Burundi, Jean-Pierre Nimbona wamamaye nka Kidum,
yemeje ko agiye gutaramira mu Mujyi wa Kigali binyuze mu gitaramo azahakorera
tariki 6 Nzeri 2025.
Uyu mugabo wamamaye mu
ndirimbo zirimo nka ‘Amosozi’ yaherukaga i Kigali mu gitaramo cyabereye muri
Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 14
Gashyantare 2025 mu kwizihiza Umunsi w’Abakundana ‘Saint- Valentin’.
Ni igitaramo yahuriyemo
na Alyn Sano, Ruti Joel n’abandi cyari cyateguwe n’umuhanzikazi Babo binyuze
muri sosiyete ya Horn Entertainment.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Kidum yavuze ko azatamira ku Kicukiro ahitwa Copenhagen, ku wa 6
Nzeri 2025. Yavuze ko ariwe muhanzi Mukuru muri iki gitaramo, ndetse ko azaba
ari kumwe na Band ye y’abaririmbyi n’abacuranzi.
7. Lecrae ufatwa nk’umwami wa Hip Hop muri Gospel agiye gutaramira bwa mbere i Kigali
Umuraperi Lecrae ukunzwe
cyane mu ndirimbo zitandukanye nka; I will find you, Fight for me, Blessings,
Background n'izindi zatumbagije izina rye ku Isi hose, yahishuye ko agiye
kuzenguruka Isi mu rugendo rw'ibitaramo yise 'Reconstruction World Tour.'
By'umwihariko, uyu muraperi wubashywe bikomeye azataramira no mu Rwanda ku
nshuro ya mbere.
Lecrae Devaughn Moore
{Lecrae} ni umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufatwa nka nimero ya
mbere ku Isi mu baraperi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
(Gospel Music). Nyuma y'igihe atangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika
umuziki burundu, agiye kongera kugaragara ataramira mu bihugu binyuranye.
Ni urugendo yise
'Reconstruction World Tour' ruzatangirira ku mugabane wa Afurika muri Zimbabwe
ku itariki 4 Nzeri 2025, rukarangirira mu mujyi wa Brisbane muri Australia mu
mpera z'umwaka ku ya 13 Ukuboza 2025.
Uyu muraperi washinze
Label yitwa Reach Records ifasha bya hafi abanyempano mu njyana ya Hiphop,
azataramira i Kigali mu Rwanda ku ya 6 Nzeri 2025. Usibye u Rwanda na Zimbabwe,
uyu muraperi azanataramira mu bindi bihugu bya Afurika nka Kenya, Zambia
n'Afurika y'Epfo.