Kwisabira kujyanwa muri ‘Rehab’: Uko bikorwa, amahirwe umuntu ahabwa n’icyo bidasiba kuri dosiye ye

Imyidagaduro - 09/07/2026 7:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Kwisabira kujyanwa muri ‘Rehab’: Uko bikorwa, amahirwe umuntu ahabwa n’icyo bidasiba kuri dosiye ye

Hari benshi bakunze kumva inkuru z’abajyanwa muri Rehabilitation Center nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge, ariko hakaba n’abibaza impamvu bamwe bafungwa mu gihe abandi boherezwa kwivuza. Hari n’uwibaza niba umuntu ashobora kubyisabira cyangwa niba ari icyemezo gifatwa n’inzego z’ubutabera gusa.

Iki kibazo cyongeye kuvugwa cyane nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki 8 Nyakanga 2026, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, atangaje ko umunyamideli Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo atafunzwe nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa, ahubwo yajyanywe kwivuriza muri Isange Rehabilitation Center ku bushake bwe, nyuma y’uko ibizamini byagaragaje ko akoresha ibiyobyabwenge.

Ntabwo kujya muri ‘Rehab’ bisiba dosiye y’uregwa

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Dr. Murangira yavuze ko kuba umuntu yoherezwa muri ‘Rehab’ bidasobanura ko aba abaye umwere cyangwa ko ikirego cye kirangiye.

Yagize ati: "Shaddyboo ntabwo afunze. Hari ibihuha byari bimaze iminsi bivuga ko afunzwe, ariko ntabwo afunzwe. Yajyanywe muri Rehab ku bushake bwe."

Yakomeje asobanura ko hashingiwe ku bisubizo byafashwe mu iperereza, byagaragaje ko akoresha ibiyobyabwenge, yiyemereye kujya kuvurirwa muri Rehab kugira ngo afashwe kubireka.

Icyakora, yagaragaje ko dosiye ikomeza kubaho. Iyo umuntu avuyeyo akongera gufatwa akoresha ibiyobyabwenge, akurikiranwa mu buryo busanzwe n’amategeko.

Ni ryari umuntu ahabwa amahirwe yo kujya muri ‘Rehab’?

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Mbere tariki 1 Ukuboza 2025, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasobanuye ibintu bitanu by’ingenzi bishingirwaho mbere yo gufata umwanzuro wo kohereza umuntu muri Rehabilitation Center.

1. Kuba ari ubwa mbere afatiwe muri icyo cyaha

Ikintu cya mbere kirebwa ni amateka y’uwo muntu. Iyo ari ubwa mbere afashwe akoresha ibiyobyabwenge, ashobora guhabwa amahirwe yo kuvurwa aho guhita afungwa.

Intego iba ari ukumuha amahirwe yo kwisubiraho mbere y’uko yinjira mu nzira z’ibihano.

2. Kuba nta kindi cyaha cyabifatanyije

Niba umuntu yafashwe akoresha ibiyobyabwenge ariko yanakoze ikindi cyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, gusenya cyangwa ibindi, amahirwe yo kujyanwa muri Rehab aba atakiriho. Aba akurikiranwa ku byaha byose icyarimwe.

3. Kureba niba koko ‘Rehab’ ari yo yamufasha

Hari igihe inzego z’ubugenzacyaha zisanga uwo muntu ari imbata y’ibiyobyabwenge ku buryo gufungwa bitamufasha nk’uko kuvurwa no kugirwa inama byamugirira akamaro.

Ni ho hafatirwa umwanzuro wo kumuha amahirwe yo kwitabwaho n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe no mu kwita ku bantu bafite ikibazo cy’ubusinzi cyangwa ibiyobyabwenge.

4. Kuba na we abyisabira

Iki ni kimwe mu bintu byatumye ikibazo cya Shaddyboo kivugisha benshi.

RIB ivuga ko umuntu ashobora gusaba ubwe kujyanwa muri Rehab, agaragaza ko yemera ikibazo afite kandi ko akeneye ubufasha bwo kuva mu biyobyabwenge.

Icyakora, kuba abyisabiye si byo byonyine bihagije. Bisuzumwa hamwe n’ibindi bipimo byose mbere y’umwanzuro.

5. Ubushishozi bw’umugenzacyaha

N’ubwo ibisabwa biba bihari, umugenzacyaha na we agira uruhare mu gusuzuma niba koko uwo muntu akwiriye guhabwa ayo mahirwe.

Hashingirwa ku mateka ye, imyitwarire, uburyo yafashwemo ndetse n’ibimenyetso byose biri muri dosiye kugira ngo harebwe niba atari uburyo bwo gushaka guhunga amategeko.

‘Rehab’ ni iki?

Rehabilitation Center ni ikigo gifasha abantu babaye imbata y’ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bibazo by’imyitwarire, aho bahabwa ubujyanama, ubuvuzi n’ubufasha bwo kongera kubaho ubuzima busanzwe.

Intego si uguhana umuntu, ahubwo ni ukumufasha kuva mu ngeso yamubase.

Ni ryari umuntu aba ari imbata y’ibiyobyabwenge?

Abahanga bavuga ko umuntu aba yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge iyo agaragaza nibura ibimenyetso bitatu muri ibi bikurikira: Irari rikomeye ryo gukoresha ibiyobyabwenge. Kubabara cyangwa kugira ibimenyetso bidasanzwe iyo yabibuze. Gukenera kongera ingano y’ibiyobyabwenge kugira ngo yumve bimufashe nk’uko byahoze. Guta inyungu mu bindi bikorwa akibanda gusa ku biyobyabwenge. Kumara igihe kinini ashaka cyangwa akoresha ibiyobyabwenge.

Gukomeza kubikoresha n’ubwo azi neza ingaruka bimuteza.

Abahanzi n’ibyamamare bamaze kujya muri ‘Rehab’

Mu myaka ya vuba, abantu batandukanye bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro bagiye bajyanwa cyangwa bakajya ku bushake muri Rehabilitation Center.

Mu 2025, umuraperi Fireman ni umwe mu bahisemo kujya kwivuza ku bushake. Nyuma ye hakurikiye abandi barimo Ariel Wayz, Babo na Afrique.

Hari kandi umuhanzi Bill Ruzima, watawe muri yombi akekwaho gukoresha urumogi, nyuma akoherezwa muri Isange Rehabilitation Center kugira ngo afashwe kuva mu biyobyabwenge.

Uyu mwaka wa 2026, na Shaddyboo yinjiye kuri urwo rutonde, aho RIB yemeje ko yagiye muri Rehab ku bushake bwe.

Ubutumwa buri inyuma y’ubu buryo

Uburyo bwo kohereza bamwe muri Rehab bugaragaza impinduka mu mitekerereze y’inzego z’ubutabera ku byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.

Aho kureba buri wese nk’ugomba guhanwa gusa, harebwa niba hari ushobora gufashwa akagaruka mu buzima busanzwe.

Ariko kandi, aya ni amahirwe atangwa rimwe. Dosiye ntifungwa, ahubwo iba ihagaze. Iyo uwahawe ayo mahirwe yongeye gufatanwa ibiyobyabwenge cyangwa akayivangamo ibindi byaha, ahita akurikiranwa mu nkiko nk’undi wese.

Ni yo mpamvu RIB ishimangira ko kujya muri Rehab atari inzira yo guhunga ubutabera, ahubwo ari uburyo bwo guha uwemeye ikibazo amahirwe yo kwikosora no kongera kubaho ubuzima butarangwamo ibiyobyabwenge.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangir B. Thierry yatangaje ko Shaddyboo yajyanywe muri ‘Rehab’ ku bushake bwe

Hashingiwe ku bisubizo byo muri RFI, byafashwe igihe cy’iperereza, byagaragaje ko Shadia Mbabazi akoresha ibiyobyabwenge


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...