Kuri iki cyumweru tariki 18 Nzeri ni bwo ikipe ya As Kigali izakira ndetse ikanakina umukino wo kwishyura muri CAF Confederation Cup, umukino uzayihuza na Asas Telecom ukabera kuri sitade mpuzamahanga y'akarere ka Huye.
As Kigali yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino harimo n'itike y'ubuntu. Mu myanya y'abanyacyubahiro kwinjira bizaba bisaba kwishyura ibihumbi 10 Frw mu gihe ahandi hose hasigaye kwinjira bizaba ari ubuntu.
Umuntu uzaba ushaka kwitabira uyu mukino arabwa kwiyandikisha akanda akanyenyeri 393, akande u Rwanda, ubundi abone uburenganzira bumwemerera kureba umukino ku buntu. Abashaka kugura itike kandi nabo bazanyura muri ubu buryo twavuze haruguru.
As Kigali yaraye igeze mu Karere ka Huye ejo kuwa gatatu, yanganyije umukino ubanza 0-0 na ASAS, umukino wabereye mu gihugu cya Djibouti.
Kuri mukino kandi biteganyijwe ko hazaba hari ibyo kurya no kunywa kuva mbere y'umukino kugera umukino urangiye