Kwikisha bikorwa na nde?
Dr Eric Kivuye yasobanuriye gukunda.com ko ingeso yo kwikinisha n’ubwo imenyerewe ku gitsinagabo, abagore n’abakobwa nabo ngo burya barayigira. Kubwo kubura abo bakorana imibonano mpuzabitsina , abasore n’inkumi bahitamo guhaza irari ry’imibiri yabo bikinisha. Bitangira buhoro ariko ubikora akazashiduka byaramubanye ingeso.
Kugira irari babiterwa ahanini no kureba amashusho y’urukozasoni, ibiganiro na bagenzi babo biganisha ku busambanyi, n’ibindi byose byatuma umuntu agira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Abagore batanyurwa cyangwa bazinutswe abagabo babo kubera impamvu zinyuranye nabo bakunda kwiherera bakikinisha. Hari n’igice cy’abagabo nabo baba barakuranye iyi ngeso kugeza bashatse, bagera no mu ngo zabo bikabananira kuyicikaho bagakomeza kwikinisha.
Kwikinisha ntibigomba kwitiranywa n’irari ry’ibitsina ryizana. Urugero, umusore ashobora gukanguka agasanga igitsina cye cyafashe umurego cyangwa akiroteraho nijoro. Hari abakobwa bashobora kumva bafite irari ry’ibitsina ryizanye, cyane cyane mbere yo kujya mu mihango cyangwa nyuma yo kuyivamo. Kwikinisha bikubiyemo gukinisha igitsina ugamije guhaza irari ry’ibitsina.
Ni izihe ngaruka zo kwikinisha?
Nkuko muganga Eric yakomeje abidusobanurira, kwikinisha ni ingeso igira ingaruka nyinshi mbi ku buzima bw’ubikora. Muri izo twavuga :
-Kuribwa umugongo wo hasi
-Kuribwa mu dusabo twintanga(amabya) ku bagabo, mu kiziba cy’inda ku bagore-abakobwa
-Guhora umuntu abona ibikezikezi mu maso
-Indwara y’ibicurane bihoraho
-Gupfa cyangwa kurwara amatwi
-Kwibagirwa k’ubwonko:Ubwonko butakaza 1/2 cyo kubika no gutanga amakuru.
-Iyo uwikinisha abimazemo igihe , arihagarika, inkari zikazana n’amaraso
- kugira amasohoro adafite imbaraga ku buryo bishobora gutuma utabyara.
- Kubura ubushake bwo kuryoherwa n’ibiryo(Appetit)
- kubura umurego uhamye w ‘igitsina kubera kwangirika k’umuyoboro utwara amaraso mu gitsina , kimwe no kubura ububobere bw igitsina gore.
-Kutongera kwishimira umugabo-umugore wawe.
-kubura urubyaro no kuba wavanamwo inda ku bagore.
- Kugira umubiri ukakaye n'iminwa yumye, mu kanwa hagahora inyota idasanzwe.
Dr Eric yakomeje avuga ko n’ubwo abantu bafata kwikinisha nk’ikintu gisanzwe ariko bigira ingaruka mbi nyinshi zirenze kuzo yabashije kutubwira.
Ni gute umuntu wabaswe no kwikinisha yabihagarika?
Inama ya mbere Dr Eric agira abantu babaswe no kwikinisha ni ukubihagarika vuba na bwangu. Iyo ufashe icyemezo ikiba kigomba gukurikiraho ni ugukunda guhugira mu kazi ukareka kwigunga cyangwa kuba ahantu ha wenyine wiherereye hagufasha kongera kwikinisha.
Uwahagaritse kwikinisha aba gomba kandi guhindura amasaha yo kuryamiraho, gucika ku ngeso yo kureba filimi z’urukozasoni ,amashusho n’ibiganiro byerekeranye n’ubusambanyi, gukorera massage umugongo, gucika ku nshuti mbi zimushora ra muri iyi ngeso . Kurya indyo yuzuye nayo iri mu byo umuntu wamaze guhagarika kwikinisha agomba kwibandaho.
Ese ingeso yo kwikinisha iravurwa igakira?
Niba usanwe wikinisha ukaba wasanze ibimenyetso byatanzwe haruguru bikuranga, ugomba kwihutira kujya kwa muganga ukwegereye bakagufasha.
Dr Eric asoza ahumuriza abantu bafite iyi ngeso ko ivurwa igakira kandi umuntu akaba nk’uko yahoze kera .
R.Christophe