Kwimukira mu mahanga byabaye inzozi za benshi rubyiruko rwo muri Tuniziya

Hanze - 20/10/2026 5:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Kwimukira mu mahanga byabaye inzozi za benshi rubyiruko rwo muri Tuniziya

Urubyiruko rwo muri Tuniziya rugenda rurushaho kugaragaza icyifuzo cyo kwimukira mu mahanga, aho bamwe bavuga ko impamvu zibitera zitakiri ibibazo by’amikoro gusa, ahubwo zirimo no gushaka ubuzima bwiza, ubwisanzure, amahirwe y’akazi n’icyizere cy’ejo hazaza.

Ibi bigarukwaho mu nkuru ya Al Jazeera igaragaza ubuhamya bw’urubyiruko n’abandi baturage bo muri iki gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika, aho bamwe bavuga ko nyuma y’imyaka myinshi bategereje impinduka, ubuzima bwabo butarahinduka uko babyifuzaga.

Maher Qassem, umunyamakuru umaze imyaka akora mu itangazamakuru, ni umwe mu batekereza gutangira ubuzima bushya mu mahanga. Avuga ko umushahara we hafi ya wose ujya mu kwishyura imyenda, inzu n’amashuri y’umuhungu we.

Hari n’igihe yabuze ubushobozi bwo gufasha nyina urwaye kubona amafaranga yo kwishyura imiti no kwivuza.

Kuri we, ikibazo ntikigarukira ku kuba atabona amafaranga ahagije, ahubwo anahangayikishijwe n’ubuzima umuryango we ushobora kuzagira mu gihe kiri imbere.

Nyuma y’imyaka irindwi Kais Saied ari Perezida wa Tuniziya, Qassem avuga ko atabona impinduka zifatika zimuha icyizere cy’ejo hazaza heza ku mwana we.

Ghaith, umwe mu rubyiruko rwo muri Tuniziya, yibuka ibyiringiro byari bihari muri 2019 ubwo Kais Saied yatorerwaga kuyobora igihugu.

Icyo gihe yari afite imyaka 19 kandi atarashishikazwa cyane na politiki. Nubwo atatoye, yibuka ibyishimo n’icyizere byari byitezwe kuri Perezida mushya.

Nyuma y’imyaka irindwi, avuga ko ubuzima bwe butahindutse uko yari abyiteze. Ibibazo by’izamuka ry’ibiciro by’ibintu bikenerwa buri munsi biracyahari, mu gihe abaturage bakomeje guhura n’ingorane zo kubona serivisi zimwe na zimwe z’ibanze.

Anenga kandi uburyo ubuyobozi busobanurira abaturage ibyemezo bufata. Avuga ko bakeneye ibisobanuro bisobanutse ku migambi ya Leta, umusaruro iteganya kugeraho n’uburyo abayobozi bazajya babazwa inshingano zabo.

Icyakora, si buri wese wabuze icyizere muri Perezida Saied. Mohamed Amine, umushoferi wa tagisi uri mu kigero cy’imyaka 30, yatoye Saied mu matora aheruka y’umukuru w’igihugu kandi aracyizera ko ashobora guteza imbere igihugu.

Amine avuga ko Perezida afite intego nziza, ariko ko hari imbogamizi zitandukanye zatumye gahunda ze z’ivugurura zitagerwaho uko byari byitezwe. Yizera ko hakenewe igihe gihagije kugira ngo impinduka zigaragare.

Ibi bigaragaza ko abaturage ba Tuniziya batabona kimwe imiyoborere y’igihugu: hari abavuga ko batabonye impinduka bari biteze, mu gihe abandi bagikomeje kwizera ko ibintu bishobora guhinduka.


Ubushomeri butuma urubyiruko rutekereza kwimuka

Ubushomeri, cyane cyane mu rubyiruko n’abarangije kaminuza, ni kimwe mu bibazo bikomeye Tuniziya ihanganye na byo.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare muri Tuniziya igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ubushomeri bwari kuri 14.9%, aho abantu bagera ku 622,000 batari bafite akazi.

Ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, ubushomeri bwari kuri 35.4%. Mu barangije kaminuza, bwari kuri 26.6%. Ikibazo kirushaho kugaragara mu b’igitsina gore barangije kaminuza, aho ubushomeri bwari kuri 35.6%, ugereranyije na 14.2% mu bagabo barangije.

Ubushakashatsi bwakozwe na Afrobarometer, umuryango wigenga ukora ubushakashatsi ku bitekerezo by’abaturage muri Afurika, bwagaragaje ko hafi bibiri bya gatatu by’urubyiruko rwo muri Tuniziya rwigeze gutekereza kwimukira mu mahanga.

Umubare w’abavuze ko batekereza kwimuka kenshi wazamutse uva kuri 38% muri 2018 ugera kuri 51% muri 2024. Muri urwo rubyiruko rwatekerezaga kwimuka, 59% bavuze ko impamvu nyamukuru ari ugushaka amahirwe yagutse y’akazi.

Iyi mibare igaragaza impungenge z’uko urubyiruko rushobora gukomeza gushakira amahirwe mu mahanga mu gihe rudashobora kubona akazi n’ubuzima rwifuza mu gihugu cyarwo.

Tuniziya irimo gutakaza abakozi bafite ubumenyi bwihariye

Ikibazo cyo kwimuka ntikireba gusa urubyiruko ruba rugishaka akazi bwa mbere. Tuniziya inatakaza inzobere zize kandi zifite ubumenyi bukenewe mu iterambere ry’igihugu.

Kamel Sahnoun, uyobora urwego rw’abahanga mu by’ubwubatsi n’ubuhanga mu nganda muri Tuniziya, yatangaje ko abahanga mu by’ubwubatsi bagera kuri 6,500 bavuye mu gihugu muri 2022.

Uyu mubare uruta kure impuzandengo y’abagera kuri 3,000 bimukaga buri mwaka muri 2013 no muri 2014.

Ikindi kandi, urwego rw’ubuzima na rwo ruhanganye n’iki kibazo. Imibare y’Ikigo cya Tuniziya gishinzwe Ubutwererane mu bya Tekiniki igaragaza ko abakozi 1,839 bo mu rwego rw’ubuzima, barimo abaforomo n’abandi bakozi b’ubuvuzi, bashatse akazi mu mahanga muri 2023.

Mu mezi icyenda ya mbere ya 2024, uwo mubare wari 1,022, naho muri 2025 ugera kuri 1,244. Kuba inzobere zishakishiriza akazi mu mahanga bishobora kuziba amahirwe yazo ku giti cyazo, ariko kandi bikaba ikibazo ku gihugu kiba cyarashoye mu myigire n’amahugurwa yazo.


Si amafaranga gusa: Bashaka ubwisanzure n’icyizere cy’ejo hazaza

Hamza, umusore w’imyaka 26 ukora ibijyanye na porogaramu za mudasobwa mu kigo cy’amahanga, avuga ko afite umushahara mwiza, ariko ko na we arimo gutekereza kwimuka. Ati: “Ntibikiri ikibazo cy’amafaranga gusa.”

Asobanura ko icyemezo cyo kwimuka gishingiye ku bintu byinshi, birimo ubuzima yifuza kubaho, uburyo akorana n’inzego z’ubuyobozi, impungenge z’ejo hazaza n’imiterere rusange y’ubukungu bw’igihugu.

Ramadan Ben Omar, umushakashatsi w’inzobere mu bijyanye no kwimuka, avuga ko impamvu zituma abaturage ba Tuniziya bashaka kujya mu mahanga zarushijeho kuba nyinshi.

Yasobanuye ko uretse gushaka akazi n’amafaranga, hari n’abifuza ubwisanzure, kugira uruhare mu buzima rusange bw’igihugu no kubona amahirwe yo kubaka ejo hazaza habo.

Avuga ko kuri bamwe mu rubyiruko, kwimuka bitakiri uburyo bwo kongera umushahara gusa, ahubwo byahindutse umushinga w’ubuzima, aho umuntu aba ashaka aho ashobora kugera ku ntego ze no kugira ubuzima yifuza.

Ben Omar yanagarutse ku duce two ku mipaka nka Ben Guerdane, aho ibibazo by’ubukungu n’imibereho byatumye bamwe mu rubyiruko barushaho gutekereza kujya mu mahanga, hakoreshejwe inzira zemewe n’amategeko cyangwa izitemewe.

Ese Tuniziya izashobora guha urubyiruko icyizere cyo kuguma mu gihugu rukabaho neza?

Maher Qassem yamaze gutekereza gutangira ubuzima bushya mu Bufaransa, mu gihe Hamza, nubwo afite akazi keza, agitekereza kwimuka. Ghaith we avuga ko yategereje impinduka igihe kirekire ariko akaba atarazibona, mu gihe Mohamed Amine agikomeje kwizera ko igihugu gishobora kwivugurura.

Izi nkuru n’ubwo ari iz’abantu batandukanye, zigaragaza ko ikibazo cyo kwimuka kitagomba kureberwa gusa mu mubare w’abadafite akazi cyangwa mu mafaranga binjiza. Hari n’ikibazo cy’icyizere, amahirwe yo gutera imbere, ubwisanzure n’uburyo abantu babona ejo hazaza habo.

Ikibazo gikomeye kuri Tuniziya ni ukumenya niba izashobora gushyiraho uburyo bufasha urubyiruko kubona akazi, gukoresha ubumenyi rufite no kugira icyizere cy’uko rushobora kugera ku ntego zarwo rutagombye kuva mu gihugu.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...