Arsenal ni imwe mu makipe yabayeho akomeye ndetse bigera n'aho mu mwaka w’imikino wa 2003/2004 yandika amateka yo gutwara igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza idatsinzwe.
Gusa nyuma yaho ntabwo ibintu byagenze neza kuri Arsenal dore ko ari cyo gikombe cya shampiyona yaherukaga kugeza ejo AFC Bournemouth inganyije na Manchester City, bigatuma yongera kucyegukana nyuma y'imyaka 22.
Muri iyo myaka hari abafana bagiye bayivaho kubera kutihangana ndetse na bamwe bagasabwa kuyivaho. Muri abo harimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wasabwe kuyibaho ariko arabyanga kubera urukundo akunda Arsenal.
Mu mwaka w’imikino wa 2021/2022 Arsenal yagiye ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa Shampiyona mu Bwongereza nyuma y’iminsi itatu yari imaze gukinwa. Nta gitego na kimwe yari yagatsinze ahubwo yari yaratsinzwe ibitego icyenda.
Ubwo Shampiyona yatangiraga, Arsenal yatsinzwe ibitego bibiri ku busa na Brentford yavuye mu cyiciro cya kabiri. Umukuru w’Igihugu cy'u Rwanda yahise ajya kuri X yahoze ari Twitter yandika ko Arsenal idakwiye guhora yihanganira umusaruro mubi nk’uwo, ahubwo ikwiye kubaka ikipe ihora itsinda.
Nyuma y’aho, abantu batandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga, bamugira inama yo kureka kuyifana ahubwo agashaka indi kipe itsinda yajya afana.
Asubiza aba bamusabye kureka Arsenal mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri RBA, Perezida Kagame yavuze ko yatangiye gufana Arsenal igihe yakinaga neza ari yo mpamvu atayireka kuko ngo iri gukina nabi gusa yemeza ko hakenewe impinduka.
Yagize ati: "Hashize igihe kinini ntangiye kuyifana (Arsenal) ishobora kuba irenze imyaka 30, icyo gihe yari ikipe ifite amateka muri Premier League. Muri ariya makipe yose iri mu zabanje irengeje imyaka 100. Yakinaga neza icyo gihe ntangira kuyifana, ngakunda abakinnyi bayirimo, umukino wabo uko umeze, hanyuma biza mu bihe by’ejo bundi.
Hambere muri 2011, hari n’indi tweet nigeze gukora, indi n’iy'ejo bundi. Nabwo nabonaga bitagenda neza, mvuga nti hagomba kugira igihinduka niba ari abakinnyi, niba ari umutoza ariko hagomba kugira igihinduka ".
Perezida Kagame yavuze ko Arsenal yabaye ikipe ihatanira igikombe, iramanuka iba iya kabiri hanyuma isigara ishaka umwanya wa 4 iza kugera aho yarwaniraga kuba mu myanya 10. Yanamaze igihe kinini itabona itike ya Champions League.
Umukuru w’igihugu yavuze ko iyo myitwarire mibi itamuciye intege, aho yavuze ko akantu kose kabaye mu kintu ukunda utakagombye kukinubira, ahubwo ko hagomba kubaho ukwihangana.
Ati: “Iyo ukunda ikintu ntabwo akantu gato kaba ngo ucike intege, umuntu wese afite uburenganzira bwo gufata icyemezo akavuga ati, ibi nafanaga ndabiretse ndashaka iriya, ni uburenganzira bwe. Njye ariko ntabwo ari ko meze, ndahendahenda, ndihangana nkajya n’inama aho bibaye ngombwa, ariko ntabwo napfa kureka ikintu nakundaga kubera ko yatsinzwe, ni ikibazo ariko bakwiye gushakira umuti ".
Yavuze ko ikindi cyamuteye kutava kuri Arsenal harimo n’umubano ifitanye n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, avuga ko umuntu adakwiye guhora ahindura ikintu ngo n’uko habaye ikibazo, avuga ko icya ngombwa ari ukugishakira umuti.
Abajijwe niba abyemera mu gihe iyo kipe afana yatsinzwe, Perezida Kagame yagize ati: “Ni byo ndabyemera nyine, biba binagaragara. Mu minota ya mbere ndabibona ko bagiye gutsindwa, kuko ubona ukuntu bakina ukamenya uti aba bantu bari butsindwe, akenshi umukino ndawurangiza, njye ntabwo nabihunga kuko ntacyo bintwaye, ntabwo mpunga ibibazo kuko ni cyo kintunze ".
Yongeyeho ati: “Mfite inshuti ikajya mu bibazo ntabwo nayihunga, umuntu akomeza ari inshuti, keretse iyo ari ikibazo kijyanye no kwangiza ubucuti bwanjye nawe, ariko ubundi ari inshuti akagira ibibazo bitarimo icyaha agumya ari inshuti, ndetse nkamufasha mbishoboye.
Ntabwo nahunga inshuti cyangwa umuntu tuziranye kubera ko agize ibyago, na bariya ni amakosa ariko ntabwo ari icyaha, ni amakosa ashobora no gukosorwa bagasubira aho bari bari ".
Ku mugoroba wa 19 Gicurasi 2026 ubwo Arsenal yari imaze kwegukana igikombe cya Premier League nyuma y’imyaka 22, Perezida Kagame abinyujije kuri X yahise ayishimira agira ati: ”Turashimira Arsenal, umufatanyabikorwa wacu wa VisitRwanda, kuba ari we watwaye igikombe cya Premier League nyuma y'umwaka w'imikino ukomeye”.



Perezida Kagame yigeze gusabwa kureka gufana Arsenal ariko arabyanga

Arsenal yatwaye igikombe cya Premier League nyuma y'imyaka 22 itazi uko gisa
