Kwigira ba nyamwigendaho no kwishyira hejuru kw’abahanzi nyarwanda bizahoza hasi umuziki bakora -Tom Close

Imyidagaduro - 19/03/2015 3:10 PM
Share:
Kwigira ba nyamwigendaho no kwishyira hejuru kw’abahanzi nyarwanda bizahoza hasi umuziki bakora -Tom Close

Umuhanzi Tom Close umwe mu barambye cyane mu muziki nyarwanda asanga bigoye cyane kugira ngo umuziki nyarwanda utere imbere mu gihe abahanzi bawukora badashyira hamwe ahubwo bakigira ba nyamwigendaho kandi ibyo bizitiza iterambere ry’umuziki muri rusange.

Kugeza ubu abanyarwanda mu byiciro bitandukanye bafite amahuriro babarizwamo abafasha kwiteza imbere no gushyigikirana, ariko iyo ugeze mu bahanzi nyarwanda usanga nta huriro ribahuza nk'abasangiye umwuga ahubwo buri muhanzi yirwariza ku giti cye akimenyera ibye. Ibi bishimangirwa n’abantu batandukanye ndetse bikabatera impungenge kuko bidindiza cyane iterambere ry’umuziki nyarwanda.

Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye n'umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, yatangaje ko intandaro yo kwigira ba nyamwigendaho ari ukuba abahanzi bamwe na bamwe bishyira hejuru bakanga guca bugufi bikaba nka wa mugani ngo “Nta bihanga bibiri bitekwa mu nkono imwe” Ati “Igihe bose/twese twakwimanura tukicisha bugufi,twakora ihuriro kandi rigateza imbere umuhanzi muri rusange

Tom Close

Umuhanzi Tom Close ni umwe mu batsindiye ibihembo bitandukanye ndetse ni nawe watwaye Primus Guma Guma Star Star ku nshuro ya mbere muri 2011

Tom Close akomeza avuga ko kugirango habeho iri huriro,abahanzi bose babanza kumva ko umwuga wabo w’ubuhanzi bawuhaye agaciro bakicarana birengagije ibibatandukanya. Ati “Byabasaba ko bumva badakeneye kubanza kuba inshuti kugirango bakore ihuriro ko ahubwo ubunyamwuga bwabo aribwo bashyira imbere bagaharanira gutez imbere akazi bakora.”

Tom Close yabwiye umunyamakuru wa inyarwanda.com ko abahanzi bose baramutse bashyize hamwe bakagira ubumwe bagashyiraho ihuriro ryabo ko byakoroshya imikoranire yabo hagati ya Leta n'ibigo byigenga.

Ati “Hajyaho inzira zorohereza abahanzi kubona inguzanyo kuko bajya bishingirwa n’ishyirahamwe. Ibikorwa by’abahanzi n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu byagaragara kurushaho mu gihe byaba binyujijwe mu ishyirahamwe, ibibazo bya salle,guhagarika ibitaramo,piratage (kwigana ibihangano byabo mu buryo butemewe) n’ibindi byakemuka.

Tom Close na Tricia

Tom Close ari kumwe n'umugore we Tricia,Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi nyarwanda bake bakoze ubukwe mu buryo bwemewe n'amategeko ya Leta

Ese wowe ubona ihuriro ry’abahanzi rikenewe,habura iki ngo rikorwe?

Gideon N



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...