Kwicisha bugufi, ukwizera n’impano: Bimwe mu byaranze Ibrahima Konaté muri Liverpool

Imikino - 29/05/2026 6:03 PM
Share:

Umwanditsi:

Kwicisha bugufi, ukwizera n’impano: Bimwe mu byaranze Ibrahima Konaté muri Liverpool

Myugariro w’Umufaransa Ibrahima Konaté ni umwe mu bakinnyi bamaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba ruhago ku Isi kubera ubuhanga, imbaraga ndetse n’imyitwarire myiza, haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo.

Uyu mukinnyi wavukiye i Paris mu Bufaransa ku wa 25 Gicurasi 1999, akomoka mu muryango w’abimukira baturuka muri Mali, akaba afite ukwemera mu idini ya Islam. Yakuriye mu buzima butoroshye i Paris, aho yakundaga gukina umupira mu mihanda ari kumwe n’abavandimwe be, dore ko avukana n’abana barindwi.

Gukina umupira ni impano ye, cyane ko yawukinnye kuva kera akiri muto, dore ko yanabanje gukina ari rutahizamu mbere yo kuba nyugariro, umwanya waje gutuma amenyekana cyane.

Yatangiriye umupira mu ishuri rya Paris FC mbere y’uko yerekeza muri Sochaux mu mwaka wo 2014, aho byamworoheye kugaragaza impano ye byihuse. Mu mwaka wa 2017, nibwo yakinnye umukino we wa mbere nk’uwabigize umwuga muri Sochaux, ibintu byamanuye amakipe akomeye yo ku mugabane w’u Burayi.

Nyuma yaho gato, Konaté yahise yerekeza muri RB Leipzig yo mu Budage, ikipe yamufashije gukuza impano ye muri ruhago. Muri shampiyona yo mu Budage, Bundesliga yahabereye icyamamare, kubera ubuhanga, imbaraga ndetse n’icyizere yagaragaza mu kibuga.

Kwitara neza kwe, byamanuye abaherwe ba Liverpool bamusinyisha amasezerano y’imyaka 5 ku mafaranga angana na miliyoni 36 z’Amapawundi, muri Gicurasi 2021. Ni amasezerano yari ateganyijwe kurangira mu mpeshyi y’umwaka wa 2026.

Akigera muri Liverpool, benshi bagize impugenge bibaza niba azabasha guhangana n’umuvuduko wa Premier League, ariko ntiyatinze kubereka ko ari umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru.

Yahise yigarurira imitima ya benshi, kubera ubwitange, gukina neza, ndetse n’imyitwarire myiza. Mu mwaka we wa mbere muri Liverpool, yayifashije gutwara FA Cup na Carabao Cup ndetse yakinnye umukino wa nyuma wahuje Liverpool na Real Madrid muri UEFA Champions League.

Yakunzwe cyane kubera ubuhanga, imyitwarire myiza, kubana neza n’abandi bakinnyi ndetse no gukunda ikipe ye. Liverpool yatangaje ko ubu batakari kumwe ko ubu yamaze gusezera nk’umkinnyi wijyenga (Free Agent), byatangaje benshi cyane cyane abakunzi b’iyi kipe.

Gusezera kuri Liverpool bisobanuye ko ari ryo herezo ry’urugendo rwe kuri Anfield, ariko ntibizigera bisiba izina n’urukundo asize mu mitima y’abafana. Mu gihe hari abibukwa kubera ibikombe cyangwa ibitego, Ibrahima Konaté we azibukwa nk’umukinnyi wahuje impano idasanzwe, ukwicisha bugufi n’umutima wo gukorera ikipe ye nta kwikunda.


Ibrahima Konaté ni umwe mu bakinnyi bamaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba ruhago ku Isi kubera ubuhanga, imbaraga ndetse n’imyitwarire myiza, haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...