Kwica intare, gukwa inka 80 no kwamamara muri NBA: Inkuru itangaje ya Manute Bol

Imikino - 16/06/2026 7:32 PM
Share:

Umwanditsi:

Kwica intare, gukwa inka 80 no kwamamara muri NBA: Inkuru itangaje ya Manute Bol

Mu mateka ya NBA habayeho abakinnyi benshi b'ibyamamare, ariko bake cyane bafite inkuru y'ubuzima idasanzwe kandi nziza. Manute Bol wavukiye mu gace ka Turalei ko muri Sudan y’Epfo nyuma aza kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ntabwo yamenyekanye gusa kubera uburebure bwe budasanzwe, ahubwo yanabaye ikimenyetso cy'ubwitange n'ubugiraneza.

Uyu mugabo wavutse taliki ya 16 Ukwakira 1962 yitaba Imana taliki ya 19 Kamena 2010, yari afite uburebure bwa metero 2.31 (feet 7 na inches 7), ibintu byatumye aba umwe mu bakinnyi barebare cyane bigeze gukina muri NBA. Iyo yageraga mu kibuga, uburebure bwe bwamuheshaga icyubahiro ndetse n'igitinyiro ku bo bahanganye.

Gusa icyatumye yandikwa mu bitabo by'amateka ya NBA si uburebure gusa. Nk'uko tubikesha ESPN, Manute Bol ni we mukinnyi rukumbi mu mateka ya NBA wakumiriye amashoti (blocked shots) angana na 2086 atsinda amanota 1599.

Ibi bigaragaza ko amashoti yakumiriye ari menshi kurusha amanota yatsinze mu mwuga we wose. Ibi bintu ntibyigeze bikorwa n'undi mukinnyi uwo ari we wese muri NBA, bikaba bigaragaza uburyo yari umuhanga cyane mu bwugarizi.

Nubwo benshi bamwibukira ibyo yakoraga hagati mu kibuga, ubuzima bwe bwo hanze nabwo bwari butangaje. Bol yakunze kuvuga ko akiri umusore iwabo muri Afurika yishe intare akoresheje icumu kugira ngo arinde amatungo y'iwabo ndetse n’igiturage muri rusange.

Iyi nkuru yatangazaga benshi, nubwo imyaka yakurikiyeho habayeho impaka ku kuri kwayo. Ikindi gitangaje mu buzima bwe ni uko yashakanye n'umugore we Atong Chauny Bol amukoye inka 80, umuco usanzwe ugaragara mu bice bimwe byo muri Sudani y'Epfo.

N'ubwo yinjizaga amafaranga menshi nk'umukinnyi wa NBA, yakoreshega igice kinini cy'umutungo we mu bikorwa byo gufasha abaturage bo muri Sudani bari barahuye n'ingaruka z'intambara n'ubuhunzi.

Abamuzi bavuga ko atigeze yita ku buzima bwe gusa, ahubwo yahoraga ashaka uburyo yafasha abo yasize iwabo kubona ubuzima bwiza no kubona amahoro. Nubwo amazi igihe yitabye Imana, Manute Bol aracyibukwa nk'umwe mu bakinnyi badasanzwe babayeho muri NBA.

Ubuzima bwe buhuza siporo, umuco nyafurika, ubwitange ndetse n'ubugiraneza mu buryo budakunze kubaho. Yari igihangange mu kibuga kubera uburebure bwe, ariko ku bantu benshi yari igihangange kurushaho kubera umutima we wo gufasha abandi.

Manute Bol ni we mukinnyi rukumbi mu mateka ya NBA wakumiriye amashoti (blocked shots) angana na 2086 atsinda amanota 1599



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...