Mu butumwa buri ku rubuga rwayo, UNESCO yavuze ko tariki ya 7 Mata yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umunsi wemejwe na Loni mu 2003.
Yavuze ko iyi tariki yibutsa itangira rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho mu gihe gito cy’iminsi 100, abantu barenga miliyoni 1 bishwe bazira akarengane.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Siyansi n’Umuco, UNESCO, ryashimangiye ko uburezi bufite uruhare rukomeye mu gukumira Jenoside no kwimakaza umubano mu bantu.
UNESCO yiyemeje guteza imbere uburezi nk’uburyo bwo gukangurira abiga gusobanukirwa impamvu, imigendekere n’ingaruka za Jenoside no kubongerera ubushobozi bwo guhangana n’ivangura iryo ari ryo ryose.
Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026, Abanyarwanda n’isi yose baribuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hatangiye kandi Icyumweru cy'Icyunamo ku rwego rw'Igihugu n’iminsi 100 y’ibikorwa byo kwibuka.
