Ni
ubutumwa yatanze mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, aho yibanze cyane ku
nshuti z’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, abasaba guha agaciro
amateka y’Igihugu no kuyubakiraho amahitamo mazima.
Tom
Close yatangiye agaragaza ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari
ay’Abanyarwanda ubwabo, kandi ko nta gihugu na kimwe gishobora gutera imbere mu
gihe cyirengagije amateka yacyo cyangwa se kikayagoreka nkana.
Ati: “Icya mbere ni ukubabwira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ayacu nk’Abanyarwanda. Kandi, nta sosiyete ibaho ngo itere imbere ikure, ikure
ive ku bato, ive ku kiragano kimwe ijye ku kindi mu gihe icyo ari cyo cyose
amateka yakwirengagizwa cyangwa akagorekwa nkana.”
Uyu
muhanzi yakomeje asobanura ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingaruka
z’imiyoborere mibi n’amahitamo mabi yakozwe n’abari abayobozi icyo gihe, ibintu
avuga ko bikwiye kubera isomo rikomeye ab’uyu munsi n’ab’ejo hazaza.
Yagize
ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi ni umusaruro w’imiyoborere mibi twagize,
w’amahitamo mabi abayoboraga icyo gihe bagize ndetse bashyigikiwe banashutswe
n’abakoloni [Usibye ko ntawe ushuka umuntu mukuru], bikaba rero ari umusaruro
mubi w’amahitamo dukwiye kwigiraho n’uyu munsi, abantu bakitandukanya no
guhitamo nabi.”
Yagarutse
kandi ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igaragara muri iki
gihe, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko hari abantu
bayikwirakwiza bihishe inyuma y’amazina n’amafoto bitari ibyabo, bagamije
kuyobya abandi.
Yaboneyeho
gusaba abantu bose kugira ubushishozi, bakirinda kwakira no gukwirakwiza
amakuru batabanje gusesengura, anabibutsa ko guharanira ukuri ari inshingano ya
buri wese.
Ati: “By’umwihariko kuri ubu ngubu tubangamiwe n’abantu barimo bashaka kugarura
ingengabitekerezo y’amacakubiri ari nayo bita ingengabitekerezo ya Jenoside,
by’umwihariko abantu baba bahanze, izi mbuga zikaba zaraje zarahaye ijambo
umuntu ushobora kuza akihisha inyuma y’izina n’ifoto bitari ibye agakwirakwiza
ubutumwa, hakaba hari n’abashobora kubutoragura uko bwakabaye, birengagije
ukuri.”
Ku
bijyanye n’inshingano z’urubyiruko, Tom Close yavuze ko kurwanya
ingengabitekerezo ya Jenoside atari amahitamo ahubwo ari inshingano ya buri
Munyarwanda, by’umwihariko urubyiruko rufite imbaraga zo kubaka igihugu.
Ati:
“Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ni inshingano ntabwo ari ikintu umuntu
akora kuko yabihisemo. Kubera ko ingengabitekerezo ya Jenoside niba ishobora
kurangira hapfuye miliyoni irenga y’abanyarwanda ngo n’uko bavutse bitwa ko ari Abatutsi ni ikikwereka y’uko iramutse idahagaritswe n’ejo bundi itabura ibindi
byago iteza igihugu cyacu.”
Yongeyeho
ko urubyiruko rw’iki gihe rufite amahirwe yo kuba rwaravutse nyuma ya Jenoside,
bityo rukaba rufite inshingano yo kwiga amateka no gukura amasomo mu bihe
bikomeye igihugu cyanyuzemo, kugira ngo rwubake ejo hazaza heza.
Akomeza agira ati “Ni ahacu nk’Abanyarwanda, ariko by’umwihariko ni ah’urubyiruko kuko ni rwo
rushukika, kuko ni bo bafite amaboko yo kubaka igihugu mu gihe baba bakoze
amahitamo meza […]”
Tom
Close kandi yagaragaje ko kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri bisaba kwirinda
ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma Abanyarwanda bongera gucikamo ibice,
ashimangira ko ubumwe ari wo musingi w’iterambere rirambye.
Ati: “N’ibindi bishobora gutuma ibyo twubakaga bihagarara, noneho bikaba
byanasenyuka, rero ni inshingano zacu, navuga ko ari na wo muhamagaro wacu
nk’urubyiruko, n’abakiri bato, kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose,
amacakubiri ayo ari yo yose yadusubiza muri ibi bihe twanyuze mu 1994 haba
Jenoside yakorewe Abatutsi ari nayo twibuka ku nshuro ya 32.”
Ku
ruhare rwe nk’umuhanzi, Tom Close yavuze ko yiyemeje gukoresha ijwi n’impano
bye mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, ashimangira ko buri Munyarwanda agomba
kugira uruhare mu kubaka igihugu cyiza.
Ati: “Ni ibintu ngomba kumva ko mfiteho inshingano nk’umunyarwanda, ubunyarwanda
bwanjye bugomba gushimangira ku kwimakaza ikintu icyo ari cyo cyose gituma u
Rwanda rukomeza kuba rumwe, rugakomeza gusigasira abarurimo, rukabafasha kubamo
rutekanye, ndetse rukanatera imbere, kugirango ubuzima buzaba tuzasigira
abazadukurikira buzabe ari bwiza kurushaho.”
Yasoje
atanga ubutumwa bwibutsa buri wese indangagaciro ziranga imfura, agaragaza ko
umuntu ukwiye ari urinda abandi ikintu cyose atifuza ko cyamubaho. Tom Close
avuga ko kimwe mu biranga imfura ari uko “kimwe mu byo wanga ko kikubaho
ukirinda abandi.”
Ubutumwa
bwa Tom Close buje bwiyongera ku bw’abandi Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda
bakomeje gushishikariza isi yose kwibuka, gusigasira amateka no kurwanya
ingengabitekerezo ya Jenoside, hagamijwe kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro,
ubumwe n’iterambere rirambye.
Mu
gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
Tom Close yasabye urubyiruko kuyigira isomo ribafasha guhitamo neza, kurwanya
ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza kwimakaza ubumwe n’amahoro y’igihugu
