The Chosen Race Choir yatangiye umurimo w'ivugabutumwa mu mwaka wa 2016, aho yari itsinda ry’abanyeshuri, nyuma mu mwaka wa 2018 iza kuba korali y’itorero. Igizwe n’umubare muto w’abaririmbyi baboneka bihoraho, bitewe n’uko bamwe bagiye bahabwa inshingano zitandukanye mu gihugu no hanze yacyo.
Iyi korali ifite intego yo kogeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku isi hose binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Bati: "Intumbero yacu ni ugusakaza ku isi yose ubutumwa bwiza (kubwiriza ijambo ry'Imana) binyuze mu ndirimbo.”
Mu gihe u Rwanda n’isi bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw'inzirakarengane zirenga miliyoni, The Chosen Race Choir yashyize hanze indirimbo yayo ya mbere yise “Ibihe by’Umwijima”, yuje ubutumwa bw’isanamitima n'ihumure ku banyarwanda.
Perezida wa The Chosen Race Choir, Nkusi Geoffrey, yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo yabo yaturutse ku bihe by’umubabaro abantu banyuramo, cyane cyane ibijyanye no kubura ababo, ati: “Mu by'ukuri iyi ndirimbo twayitekereje bitewe n'ibihe by'imibabaro dukunze kunyuramo cyane ibyo kubura abacu (gupfusha)".
Arakomeza ati: 'Twebwe nk'abanyarwanda iyi ndirimbo twifuje kuyisangiza abanyarwanda cyane muri iki gihe twibuka abacu bazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba yanditse mu buryo bw'isanamitima ndetse ikaba iduha ibyiringiro ko ubwo Yesu agiye kugaruka azaduhanagura amarira yose ku maso nk'uko ijambo ry'Imana ribivuga.”
Yakomeje avuga ko ubutumwa bwabo ari uguhumuriza no gukomeza abantu mu bihe bikomeye, agira ati: “Ubutumwa dutanga: dukomere kandi duhumurizanye mu bihe by'imibabaro tunyuramo.”
Nkusi Geoffrey yavuze ko iyi ndirimbo ari iya mbere bashyize hanze, ariko atari iherezo ry’umuziki wabo, kuko bafite izindi ndirimbo nyinshi bari gutegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.
Ati: "Niyo ndirimbo ya mbere dushyize hanze. Dufite n'izindi nyinshi turimo dutegura kugenda dushyira hanze mu minsi ya vuba, mu magambo macye umurimo wa Data urakomeje."
Muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, The Chosen Race Choir yifatanyije n’Abanyarwanda mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guhumuriza abayirokotse.
Aba baririmbyi b'i Kanombe mu Mujyi wa Kigali bagize bati: “Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 twebwe nka The Chosen Race Choir twifatanyije n'abanyarwanda kwunamira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".
Basabye abakristo kwitandukanya n'ikibi icyo ari cyo cyose "cyakongera guhembera amacakubiri mu gihugu cyacu", cyane ko n'amadini yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bongeyeho bati: "Turasabwa kuba abakristo nyakuri barangwa n'urukundo rwa Kristo n'ubumuntu.”
Batanze ubutumwa ku rubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, bashimangira ko Kwibuka bikwiye kujyana no kubaka ejo hazaza, bagira bati: “Twebwe nka The Chosen Race Choir ubutumwa twaha abanyarwanda cyane urubyiruko ni uguharanira ubumwe bw'anyarwanda kandi twibuke tuniyubaka.”

The Chosen Race Choir yakoze mu nganzo ihumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
REBA INDIRIMBO Y'IHUMURE "IBIHE BY'UMWIJIMA" YA THE CHOSEN RACE CHOIR
