Aba
bahanzi baherekejwe n’abarimo Uwicyeza Pamella, Kate Bashabe, Muyoboke Alex,
Kenny Mugarura, Clapton Kibonge, Ben & Chance ndetse n’abandi batandukanye basanzwe bakorana
bya hafi n’aba bahanzi.
Muri
iki gikorwa cyo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bashimiwe cyane umuhate bagaragaje wo kumenya amateka asharira y'igihugu no kuyakuraho isomo kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi, basabwa gukoresha
amajwi yabo mu guhamagarira abandi kwiga amateka y’u Rwanda no gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, ziri hirya no hino mu gihugu.
Nyuma
yo gusobanurirwa amateka y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe
igashyirwa mu bikorwa, The Ben na Bruce Melodie bashyize indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’abazize
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu
ijambo rye, The Ben yasabye Abanyarwanda muri rusange kuba ijwi riranguruye,
rirangururana amahoro, Ndi Umunyarwanda, kuvuga amateka y’u Rwanda kandi neza
ndetse no guharanira ko Jenoside itazasubira ukundi.
Yagize
ati: “Umwe mu misanzu ikomeye Igihugu kidusaba, ni ukuba ijwi riranguruye.
Riranguruye mu buryo batandukanye. Rirangurura amahoro, rirangurura ukuri ku
Rwanda, rirangurura amateka yacu, riranguye Ndi Umunyarwanda.”
Bruce
Melodie we yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo akomeye ndetse ashaririye ku
buryo atamenyerwa ariko buri wese akwiye kuyigiraho kugira ngo atazongera
kwisubiramo ukundi.
Yagize
ati: “Najyaga nza aha ariko uyu munsi ni ubwa mbere mpaje nizanye kugira ngo
ndusheho gusobanukirwa. Gusa ikintu mugomba kumenya ni uko buri gihe uko nje
hano,… iyi nkuru iraremereye ku buryo itamenyerwa. Ni byo barimo bavuga ku
rubyiruko n’abandi bose bumva badasobanukiwe n’amateka y’ibyatubayeho, amateka
yacu, wareba urwibutso rukwegereye, waza n’aha ukiga.”
Aba bahanzi basuye uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, mu gihe u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni.

The Ben yasabye buri wese kuba ijwi riranguruye rivuga ibyiza by'u Rwanda

Bruce Melodie yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari inkuru imenyerwa, asaba buri wese gukomeza no kwihatira kuyamenya

Abahanzi bari mu bakunzwe cyane mu Rwanda, Bruce Melodie na The Ben bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
DORE AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE UBWO BRUCE MELODIE NA THE BEN BASURAGA URWIBUTSO RWA KIGALI RUHEREREY KU GISOZI