Ni muri urwo rwego, Shiloh Choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Muhoza mu Karere ka Musanze mu ntara y'Amajyaruguru, yageneye urubyiruko ubutumwa bwihariye bwo gukomeza gusigasira ubumwe no kwirinda icyazana amacakubiri mu Banyarwanda.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Umuyobozi wa Shiloh Choir, Mugisha Joshua, yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anibutsa urubyiruko agaciro ko kuyigiraho no gufata iya mbere mu kurinda ibyagezweho.
Yagize ati: "Muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turibuka ibihe bikomeye Abatutsi banyuzemo bakicwa bazira uko baremwe.
Ariko kandi turazirikana ubutwari bw’ingabo za RPF Inkotanyi bwatumye Jenoside ihagarara ndetse n’ubumwe, ubudaheranwa no gukora cyane bitumye u Rwanda rumaze kuba igihugu cy’icyitegererezo mu bice bitandukanye."
Mugisha yakomeje agaragaza ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite amahirwe adasanzwe yo kuba rwarahawe umurage mwiza ugizwe n’ubumwe n’urukundo, asaba ko uwo murage wakirwa kandi ugasigasirwa.
Ati: "Urubyiruko rw’u Rwanda rufite amahirwe y’uko rwahawe umurage mwiza w’ubumwe n’urukundo. Icyo dusaba urubyiruko bagenzi bacu, ni ukwakira uwo murage no kuwusigasira, twirinda icyo ari cyo cyose cyazana amacakubiri mu Banyarwanda, kandi buri wese akabitangirira aho abarizwa."
Mugisha Joshua yanagarutse ku ruhare rwa buri muntu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, agaragaza ko bitangirira ku myitwarire ya buri munsi no kuba intangarugero mu bandi.
Yavuze ko uruhare rwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, "ni ukuba intangarugero, mparanira ko abo duhuye bose bambonaho indangagaciro nk’urukundo, ubumwe no guha agaciro umuntu wese. Igihe kirageze ngo indangagaciro twigishijwe, tuzivane mu magambo ahubwo tuzishyire mu bikorwa."
Nk’itsinda rigizwe n’urubyiruko, Shiloh Choir ivuga ko ifite inshingano zo gukoresha impano zayo mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwubaka sosiyete, by’umwihariko mu rubyiruko.
Bati: "Shiloh Choir nk’itsinda rigizwe n’urubyiruko, dufite inshingano zo gukoresha impano twahawe mu kugeza kure ubutumwa bw’urukundo, ubumwe no kubabarira, twigisha bagenzi bacu b’urubyiruko guhitamo urukundo mu cyimbo cy’urwango n’ubumwe mu cyimbo cy’amacakubiri."
Ubu butumwa bwa Shiloh Choir iri mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda bikaba byaragaragariye mu gitaramo gikomeye yakoreye i Kigali mu 2025, buje bwibutsa cyane cyane urubyiruko ko ari rwo mbaraga z’ahazaza h’u Rwanda, bityo rukwiye kugira uruhare rugaragara mu gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, amahoro n’indangagaciro nziza.
Mu bihe byo Kwibuka, ubutumwa nk’ubu bukomeza gushimangira ko kwibuka atari ukureba inyuma gusa, ahubwo ari no gufata ingamba zo kubaka ejo hazaza heza, hatarangwamo ivangura n’amacakubiri, ahubwo huzuyemo urukundo n’ubwiyunge.

Shiloh Choir yifatanyije n'Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
