Izi
ndirimbo zije ziyongera ku ruhare rw’abahanzi mu gufasha Abanyarwanda gukomeza
kwibuka no guha agaciro amateka, by’umwihariko bakoresheje ibihangano byabo mu
gutanga ubutumwa bwubaka kandi buhumuriza.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Senderi yavuze ko izi ndirimbo yazikoze mu
rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka, no gufasha cyane
cyane urubyiruko kumenya amateka y’ukuri.
Ati: “Ni indirimbo nakoze kugira ngo zikomeze gufasha Abanyarwanda muri ibi bihe byo
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi zumvikanishe ukuri ku mateka yacu.”
Yakomeje
agaragaza ko urubyiruko rukwiye kumenya amakuru atagoretse, arufasha
gusobanukirwa amateka igihugu cyanyuzemo, bityo rukagira uruhare mu
kuyabungabunga no kubakiraho ejo hazaza heza.
Senderi
yanibukije ko muri ibi bihe byo Kwibuka, ari ngombwa ko Abanyarwanda bose
bakomeza kurinda ubumwe n’ubudaheranwa, birinda abashaka kugoreka amateka cyangwa
kuyapfobya.
Ati: “Ubutumwa nagenera Abanyarwanda bose ni uko dukwiye gukomeza kurinda
ibyagezweho, twubakira ku bumwe bwacu, kandi twirinda icyatuma dusubira
inyuma.”
Nubwo
izi ndirimbo zari zisanzwe zihari, Senderi yavuze ko yazisubiyemo mu buryo
bushya, azihuza n’igihe, kugira ngo ubutumwa burimo bukomeze kugera kuri benshi
mu buryo bworoshye kandi bwumvikana.
Ibi bihangano bije byibutsa Abanyarwanda gukomeza kwibuka no kuzirikana amateka y’igihugu, no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.
Senderi
yifashishije inganzo ye mu gusigasira amateka no guhumuriza Abanyarwanda,
ashyira hanze indirimbo ‘Guhanga si Uguhaga’ na ‘Nyarubuye Nziza Twibuke’
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘GUHANGA SI UGUHANGA’
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘NYARUBUYE NZIZA TWIBUKE’