#Kwibuka32: SEE MUZIK yasabye urubyiruko kwigira ku mateka bakubaka u Rwanda ruzira amacakubiri

Imyidagaduro - 12/04/2026 1:56 PM
Share:

Umwanditsi:

#Kwibuka32: SEE MUZIK yasabye urubyiruko kwigira ku mateka bakubaka u Rwanda ruzira amacakubiri

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’izitanga ubutumwa bw’ihumure, SEE MUZIK, yasabye urubyiruko kwigira ku mateka asharira igihugu cyanyuzemo, bagaharanira kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’urwango.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw'inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100.

Yagize ati: “Muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndahamagarira urubyiruko kumva no kwigira ku mateka yacu".

"Yego, bamwe muri twe ntitwa turiho icyo gihe, ariko twumvise agahinda k'abadukuriye kandi twabonye ingaruka z’urwango n’amacakubiri. Urwango ntirukagire umwanya muri twe, ahubwo urukundo rutsinde, kuko ari rwo rushobora kurinda isi gusenyuka.”

Uyu muhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yakomeje asobanura ko nk’umuhanzi ukiri muto uririmba indirimbo za Gospel n’iz’ubutumwa bwubaka, yumva uruhare rwe rukomeye ari ugukwirakwiza urukundo n’ihumure akoresheje impano n’urubuga afite.

Ati: “Nk’umuhanzi ukiri muto ukora indirimbo za Gospel n’izitanga ubutumwa bwubaka, numva inshingano yanjye ari ugukwirakwiza urukundo n’ihumure binyuze mu muziki wanjye no ku rubuga nahawe.”

Yagarutse kandi ku kibazo gikomeje kugaragara mu rubyiruko kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, agaragaza ko akenshi gituruka ku bikomere n’ububabare byakomotse ku mateka igihugu cyanyuzemo, bigakomeza kwanduza ibisekuru bikurikiraho.

Yagize ati: “Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bikomeje kugaragara mu rubyiruko, ahanini bishingiye ku bikomere n’ububabare byakomotse ku mateka y’igihugu cyacu. Kugira ngo twubake u Rwanda rwiza, tugomba kubanza kwiyubaka mu bitekerezo no mu mwuka.”

SEE MUZIK yasoje ashimangira ko nk’umuhanzi afite uruhare mu gufasha abantu kongera kwiyubaka no gukira ibikomere, abinyujije mu buhanzi bwe, asaba urubyiruko gufata iya mbere mu kubaka ejo hazaza heza.

SEE MUZIK yiyongera ku bandi bahanzi bakomeje gushishikariza abantu bose, cyane cyane urubyiruko, kwigira ku mateka, kurwanya amacakubiri no kwimakaza urukundo, hagamijwe kubaka igihugu kirangwa n’amahoro n’iterambere rirambye.

SEE MUZIK, yasabye urubyiruko kwigira ku mateka asharira igihugu cyanyuzemo, bagaharanira kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’urwango



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...