#Kwibuka32: Rev Baho Isaie yasabye urubyiruko guharanira kubaka u Rwanda rufite amahoro, ubumwe n’iterambere

Iyobokamana - 13/04/2026 3:57 AM
Share:
#Kwibuka32: Rev Baho Isaie yasabye urubyiruko guharanira kubaka u Rwanda rufite amahoro, ubumwe n’iterambere

Umushumba akaba n'umuhanzi wa Gospel, Rev. Baho Isaie yifatanyije n'u Rwanda n'isi yose kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atanga ubutumwa bukomeye bwibutsa Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko n’amatorero, inshingano bafite mu kubaka igihugu kirangwa n’amahoro, ubumwe n’iterambere rirambye.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Rev. Uwihirwe Isaie uzwi nka Baho Isaie, yagaragaje ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari ukwibabaza gusa, ahubwo ari umwanya wo kongera kwiyubaka nk’Abanyarwanda, bazirikana abo babuze ariko banareba ejo hazaza hubakiye ku bumwe n’ubudaheranwa.

Yagize ati: “Muri ibi bihe byo kwibuka, ubutumwa bwanjye bw'ibanze ni ukwibuka twubaka, twubahana kandi tuzirikana abacu twabuze, ariko tuniyubaka nk’igihugu.”

Yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka akomeye kandi ababaje, ariko kandi asigira Abanyarwanda isomo rikomeye ryo guharanira ubumwe, urukundo n’ubumuntu. Yashimangiye ko ayo mateka akwiriye kuba ishingiro ryo guhitamo neza ejo hazaza.

Yibanze cyane ku rubyiruko, arusaba kumva ko ari rwo mizero y’igihugu, bityo rukwiye kugira uruhare rugaragara mu kubaka u Rwanda rushya. Ati: “Ku rubyiruko by’umwihariko, ndarwibutsa ko ari rwo mizero y’ejo hazaza.

Ni ingenzi ko rwigira ku mateka, rukirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi rugaharanira kubaka u Rwanda rufite amahoro, ubumwe n’iterambere. Kwibuka si ukubabara gusa, ahubwo ni no kwiyubaka no guhitamo neza ejo hazaza.”

Ku ruhare rwe nk’umukozi w’Imana, Rev Baho Isaie yavuze ko afite inshingano yo kwimakaza indangagaciro z’urukundo, imbabazi n’ubwiyunge bushingiye ku kuri. Yavuze ko akomeje gukangurira abantu kwirinda amagambo n’ibikorwa byose byacamo Abanyarwanda ibice, no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.

Yagize ati: “Nk’umupasitori, numva mfite inshingano yo kwigisha urukundo, imbabazi n’ubudaheranwa. Dukwiye gukomeza kubaka aho gusenya, tukirinda ikintu cyose cyazana amacakubiri mu Banyarwanda.”

Yongeyeho ko ari ingenzi gufasha urubyiruko n’abandi bose gusobanukirwa agaciro k’ubuzima, kubaha mugenzi wawe no kugira umutima wo kubaka igihugu kirambye, aho buri wese agira uruhare mu gusigasira amateka no kubaka ejo hazaza heza.

Agaruka ku ruhare rw’abapasitori n’insengero muri ibi bihe byo #Kwibuka32, Rev Baho Isaie yasabye ko bakomeza kuba inkingi y’ubumwe n’ihumure ku Banyarwanda. Yavuze ko insengero zikwiye kuba ahantu ho gukirira imitima yakomeretse no kubaka abantu bashya bafite indangagaciro z’urukundo n’ukuri.

Ati: “Insengero zibe ahantu h’ihumure, aho abarokotse Jenoside n’abababaye bose babona amahoro n’icyizere cy’ejo hazaza. Abakozi b’Imana bakomeze kwigisha ubutumwa bw’ubwiyunge, kubabarira no kubaka ubumwe, birinda icyatanya abantu.”

Yashimangiye kandi ko amatorero agomba gufatanya mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, yigisha ukuri ku mateka y’u Rwanda no gufasha abakiri bato kuyasobanukirwa neza, kugira ngo amateka mabi atazongera kwisubiramo.

Mu butumwa bwe bwihariye yageneye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Rev Baho Isaie yababwiye ko batari bonyine, ko bari kumwe nabo mu mutima no mu masengesho, anabashimira ku bw’imbaraga n’ubudaheranwa bagaragaje.

Yagize ati: “Nubwo mubitse amateka arimo ububabare bukomeye, mukomeze kugira icyizere. Imana iri hafi yanyu, iruhura abaremerewe kandi ikiza imitima imenetse.”

Yasabye Abanyarwanda bose gukomeza urugendo rwo kwiyubaka, bagaharanira amahoro n’ubumwe, anabifuriza imigisha n’imbaraga biva ku Mana. Ati: “Mukomeze kugira icyizere, kuko ejo hazaza heza harahari. Imana iri kumwe natwe, u Rwanda ruri kumwe namwe, kandi natwe nk’Itorero rya Kristo turi kumwe namwe mu rugendo rwo gukira no kongera kubaka ubuzima.”

Ubutumwa bwa Rev Baho Isaie buje bwiyongera ku bw’abandi bakomeje gushishikariza Abanyarwanda kwibuka bafite icyizere, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka igihugu kirangwa n’amahoro, ubumwe n’iterambere rirambye.

"Mukomeze kugira icyizere kuko ejo hazaza heza harahari. Imana iri kumwe natwe, u Rwanda ruri kumwe namwe" - Rev Baho Isaie

Rev Baho Isaie yasabye urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, rugaharanira kubaka u Rwanda rufite amahoro, ubumwe n’iterambere



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...