Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Mata 2026, kikaba cyatangijwe n’Urugendo rwo Kwibuka rwavuye kuri Stade ya Rubavu rwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Commune Rouge.
Abayobozi, abakunzi ndetse n’abakinnyi ba Rayon Sports basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Commune Rouge ndetse banunamira inzirakarengane ziharuhukiye zishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rayon Sports yanafashije abatishoboye babiri bo mu Karere ka Rubavu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko siporo ifite uruhare rukomeye mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo. Yibukije aba-sportifs n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange kuzirikana ko Igihugu kiramutse kidafite umutekano, umupira utabaho.
Ati “Ntihagire Umunyarwanda aho uri hose wumva ko urugamba rwo kurinda iki Gihugu ari urw’ingabo na polisi gusa, twese biratureba. Abanyamupira twirirwa dutanga amakuru ku mupira, ni byiza ariko duhaguruke turwanye umuntu wese wifuza kudusubiza aho twavuye kuko igihe cyose umutekano udahari, n’umupira ntiwaba.”.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri Munyarwanda wese by’umwihariko aba-sportifs.
Ati: “Umuryango utibuka urazima, ni ibyo twabayemo, uyu munsi tukaba dufite abazize uko baremwe, bazize ko ari Abatutsi. Ariko muri byose, muri ibi bihe ndagira ngo umupira w’amaguru ube inkingi y'iterambere kandi twubake ubumwe bw’Abanyarwanda.”



Rayon Sports yibutse abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
