Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa. Ni muri urwo rwego ikipe ya Paris Saint-Germain yahumurije u Rwanda muri ibi bihe bikomeye rurimo byo #Kwibuka32.
PSG yatanze ubu butumwa bw'ihumure binyuze mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga arimo abakinnyi bayo barimo Vitinha, Marquinhos, Desire Doué, Barcola na Khvicha Kvaratskhelia n’abandi bo mu ikipe y’Abagore.
Muri ubu butumwa bagize bati: "Twifatanyije n'u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo duhe icyubahiro abarenga miliyoni no guha imbaraga n'ubutwari abarokotse”.
Iyi kipe isanzwe ifitanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yo kwamamaza Visit Rwanda kuzageza muri 2028.
Paris Saint-Germain imaze imyaka itandatu ikorana n’u Rwanda aho yamamaza ubukerarugendo bwarwo yaba ku kibuga no ku myenda hamwe n’ibindi bikorwa iyi kipe igaragaramo.
Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo rukabasha kwinjiza amafaranga ndetse isura n’amateka yarwo arushaho kumenyekana.
