#Kwibuka32: Mutesi Jolly yasabye urubyiruko gufata ubumwe nk’ingabo yo kurinda ejo hazaza h’u Rwanda

Imyidagaduro - 11/04/2026 7:08 AM
Share:

Umwanditsi:

#Kwibuka32: Mutesi Jolly yasabye urubyiruko gufata ubumwe nk’ingabo yo kurinda ejo hazaza h’u Rwanda

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, yagaragaje ko n’ubwo imyaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, umutima w’Abanyarwanda uribuka uzirikana ibyabaye, ariko n’amaboko yabo akomeje kubaka ejo hazaza h’u Rwanda rufite icyizere.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, muri iki gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.

Mutesi Jolly yagize ati: “Nyuma y’imyaka 32, imitima yacu iracyibuka, ariko amaboko yacu akomeje kubaka. Urugendo rwacu ruvuye mu icuraburundi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rugera ku rumuri rw’uyu munsi, ni ikimenyetso cy’imbaraga zidasenyuka z’abaturage bacu.”

Aya magambo agaragaza neza uko Abanyarwanda bahinduye amateka yabo mabi bakayavanamo isomo ribubaka, aho kwibuka bitabaye gusa kwibabaza, ahubwo bikaba n’urufunguzo rwo kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe n’icyizere.

Agaruka ku ruhare rwe nk’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, mu rugendo rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, yavuze ko buri wese afite inshingano yo gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Yagize ati: “Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, imbaraga zanyu ni zo shingiro ry’igihugu cyacu. Ku rubyiruko, ubumwe bwacu ni ingabo irinda ejo hazaza hacu. Turibuka tugamije guha agaciro amateka, tugahuza imbaraga kugira ngo dukire ibikomere no gukomeza kwiyubaka. Turi abantu bahora biyubuka.”

Ubutumwa bwe bushimangira ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari inkingi ikomeye igihugu gishingiraho, mu gihe urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu gukomeza kubungabunga ibyo igihugu cyagezeho no kurinda ko amateka mabi yasubira.

Miss Mutesi Jolly akomeza kugaragaza ko kwibuka bidakwiye kugarukira ku mateka gusa, ahubwo bikwiye no kuba ishingiro ryo guharanira ubumwe, gukira ibikomere no kubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda.

Ubutumwa bwe bunibutsa buri wese ko n’ubwo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibikomere bikomeye, Abanyarwanda bafite imbaraga zo kwiyubaka no gukomeza urugendo rw’iterambere.

Mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo bakomeje Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubutumwa nk’ubu bwa Mutesi Jolly bukomeza gushishikariza abantu bose, cyane cyane urubyiruko, gukomeza kubakira ku bumwe no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Mutesi Jolly yagaragaje ko n’ubwo imitima y’Abanyarwanda igikomeza kwibuka amateka mabi, bakomeje no kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, asaba urubyiruko gufata ubumwe nk’ingabo irinda ejo hazaza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...