#Kwibuka32: Miss Shanitah yakebuye urubyiruko rwigira ntibindeba mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Imyidagaduro - 12/04/2026 6:38 AM
Share:

Umwanditsi:

#Kwibuka32: Miss Shanitah yakebuye urubyiruko rwigira ntibindeba mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021, yatanze ubutumwa bukomeye muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yibutsa cyane urubyiruko inshingano rufite muri ibi bihe bidasanzwe igihugu kiba kirimo.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya X, Miss Shanitah yagaragaje ko iki gihe cyo Kwibuka atari nk’ibindi bihe bisanzwe, ahubwo ari umwanya ukomeye wo guha agaciro amateka y’igihugu no kuzirikana ububabare bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko bibabaje kubona hari bamwe mu rubyiruko bakomeza ubuzima nk’aho nta kidasanzwe kiri kuba, bagashyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’imyidagaduro, siporo n’ibirori by’amasabukuru, ibintu yavuze ko bidahuye n’ibihe igihugu kiba kirimo.

Hari aho yagize ati: “Iki cyumweru si nk’ibindi byumweru bisanzwe. Mu gihe turi Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birababaje cyane kubona bamwe muri twe bakomeza ubuzima nk’aho nta kidasanzwe kiri kuba, bashyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho bakora siporo, batembera cyangwa bizihiza isabukuru y’amavuko… ese koko ibyo birakwiriye?”

Yibukije ko muri iki gihe haba hari abantu benshi bari mu gahinda, bibuka ababo babuze mu buryo bubabaje cyane, bityo ko nibura ubutumwa bwo kubazirikana, guhitamo guceceka cyangwa kwirinda gushyira hanze ibintu bidahuye n’ibi bihe, ari uburyo bwo kubaha icyubahiro no kubagaragariza ko bari kumwe na bo.

Shanitah yakomeje avuga ko nubwo urubyiruko rudashobora kumva byimazeyo uburemere bw’ububabare abarokotse Jenoside banyuramo, rufite inshingano yo kubwubaha no guha agaciro ukuri kw’amateka yaranze u Rwanda.

Ati: “Dushobora kuba tutumva neza byimazeyo uburemere bw’ububabare abarokotse Jenoside banyuramo, ariko dufite inshingano zo kububaha. Tugomba kwitwararika, tukabaha icyubahiro no kwemera ukuri kw’ibyo banyuzemo, tukabagaragariza ko turi kumwe na bo. Ni iminsi mike gusa dusabwa kwitwararika by’umwihariko no guha agaciro amateka yagize uruhare mu kubaka igihugu cyacu.”

Yongeyeho ko kutita kuri ibi bihe cyangwa kwitwara nk’aho nta cyabaye, biha icyuho abapfobya n’abagoreka amateka, bigatuma ukuri kudahabwa agaciro.

Yibajije uko urubyiruko rwakwitwa abayobozi b’ejo hazaza niba rudashobora gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwibuka, kwigisha no gushimangira ukuri.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Shanitah yasabye urubyiruko guhitamo Kwibuka mbere ya byose muri iyi minsi mike igihugu kiba cyibukamo, bagakora ibigaragaza icyubahiro ku mateka asharira yaranze u Rwanda, bagafatanya n’abarokotse Jenoside mu bumwe no mu bwubahane.

Yashimangiye ko ari igihe cyo kurushaho kwitwararika, gukora neza no guhagarara hamwe nk’Abanyarwanda, mu rwego rwo guha agaciro amateka no kubaka ejo hazaza hazira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Shanitah yasabye urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu Kwibuka no gushimangira ukuri kw’amateka



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...