MINISANTE yanditse iti: “Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 32 abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ministeri y’Ubuzima, ibigo ndetse n'amavuriro biyishamikiyeho, byifatanyije n'abanyarwanda, by'umwihariko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yavuze ko mu gihe nk’iki bishoboka kugira ihungabana, ariko ubufasha burahari ku nzego zose z’ubuvuzi. Yibukije ko ari inshingano za buri wese gufasha uwahuye n’ihungabana muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iti: ”Ni inshingano zacu twese gufasha uwahuye n’ihungabana, tumuhumuriza, tukanamufasha kugera ku ivuriro rimwegereye, agahabwa ubufasha.”
Minisiteri y’ubuzima yavuze ko uwaba akeneye ubufasha muri ibi bihe bitoroshye yahamagara ku mirongo ikurikira:
📞114: Ubufasha kuri serivisi z’ubuzima
📞912: Ambulance
📞5476/1024: Ibuka
📞7494: AVEGA AGAHOZO
