Ni
urugendo bakoze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026, ku munsi u Rwanda n’Isi
byinjiriyeho mu Cyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abagize
iyi korali bagaragaje ko uru ruzinduko rwari ingenzi cyane kuri bo,
by’umwihariko ku rubyiruko ruyigize rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyangwa
rwakuriye mu buhunzi, kuko rwabafashije gusobanukirwa amateka y’igihugu cyabo
mu buryo bwimbitse.
Iyi
korali yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Narahindutse’ bakoranye na
Nel Ngabo, ‘Nyigisha’ bahuriyemo na Butera Knowless, ‘Komera’, ‘Irasubiza’, ‘Icyizere’,
n’izindi.
Mu
kiganiro bagiranye na InyaRwanda, Perezida wa Maranatha Family Choir, Selemani
Munyazikwiye, yavuze ko gusura uru rwibutso byabongereye ubumenyi ku mateka
ndetse bibibutsa inshingano bafite zo kurinda ko ibyabaye bitazongera kubaho.
Yagize
ati: “Kuri bamwe muri twe, aya mateka ni ayo basanze, ariko kuyiga no kuyibonera
aho yabereye bitanga ishusho nyayo yayo. Bitwibutsa uko tugomba kubaho uyu
munsi turwanya ikibi, tunaharanira kubaka ejo hazaza heza.”
Yakomeje
avuga ko isomo rikomeye bahakuye ari uko ikibi kigomba kwamaganwa no gukumirwa
kigishoboka guhoshwa, kuko iyo kidahagaritswe gikura kikazagira ingaruka
zikomeye.
Ati: “Twamenye ko kurwanya ikibi byoroshye cyane kikiri mu ntangiriro. Ni yo mpamvu
tugomba guhora turi maso, ntitwirengagize ibimenyetso byacyo.”
Nyuma
yo gusura uru rwibutso, Maranatha Family Choir yavuze ko yiyemeje gukomeza guha
icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu kubaka igihugu
kirangwa n’ubumwe, amahoro n’indangagaciro nziza.
Mu
butumwa bageneye urubyiruko, basabye bagenzi babo gushaka kumenya amateka
y’igihugu mu kuri kwayo, birinda kuyoborwa n’abayagoreka cyangwa abafite
ingengabitekerezo ya Jenoside.
Bagize
bati: “Urubyiruko rukwiye kuba ishingiro ry’ikiragano gishya kirangwa n’ubumwe.
Ntidukwiye kongera kwisobanura mu moko, ahubwo tukiyumva nk’Abanyarwanda mbere
na mbere.”
Iyi
korali kandi yavuze ko izakomeza gukoresha impano yayo mu kubwira Isi ukuri
kw’amateka y’u Rwanda, binyuze mu bihangano byayo byibanda ku butumwa
bw’ihumure, ubumwe n’urukundo.
Selemani
Munyazikwiye ati: “Dufite inshingano yo guhumuriza, guharanira ubwiyunge no
kwamagana ikibi. Tuzabikora binyuze mu ndirimbo zacu, ariko no mu mibereho yacu
ya buri munsi.”
Uru
ruzinduko rwabaye igice cy’umuhate w’iyi korali iherutse gusohora indirimbo “Ubunini”
mu gufatanya n’Abanyarwanda bose mu rugendo rwo kwibuka, guharanira ukuri no
kubaka ejo hazaza hadasubira inyuma.

Maranatha
Family Choir yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yiyemeza gukoresha ijwi
ryayo mu kubwira Isi ukuri kw’amateka




Maranatha
Family Choir yiyemeje guharanira ubumwe n’amahoro binyuze mu bihangano byayo
nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside








KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UBUNINI’ YA MARANATHA FAMILY CHOIR
