Mu kiganiro na inyaRwanda, Theo Bosebabireba ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yagaragaje ko Abanyarwanda badakwiye guheranwa n’agahinda k’amateka mabi igihugu cyanyuzemo, ahubwo bagomba gukomeza kugira icyizere cy’ubuzima no gushyira imbaraga mu kwiyubaka mu buryo burambye.
Yagize ati: “Ubutumwa nagenera Abanyarwanda muri iki gihe ni uko bagomba kudaheranwa n’agahinda, ahubwo bagakomeza kugira icyizere cyo kubaho, bagakoresha imbaraga nyinshi mu kwiyubaka mu buryo burambye.”
Yakomeje ashimangira ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bisaba guhozaho, kuko abayikwirakwiza nabo badahwema kuyibiba, kandi babikora bashyiramo imbaraga nyinshi bagamije kuyobya ukuri.
Ati: “Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ni uguhozaho, kuko abayibiba nabo bahozaho, bashyiramo imbaraga nyinshi cyane, rimwe na rimwe bakabikabya ku buryo bashaka ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifatwa nk’aho itigeze ibaho, nyamara yarabaye kandi yaranateguwe.”
Theo Bosebabireba yasabye Abanyarwanda gukomeza kuba maso no kurinda ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimangira ko guharanira ukuri ari inshingano ya buri wese.
Ubutumwa bwe buje bwiyongera ku bw’abandi Banyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bakomeje gushishikariza abantu bose gukomeza kwibuka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, rugendera ku bumwe n’iterambere rirambye.



Theo Bosebabireba yibukije Abanyarwanda gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kudacika intege mu rugendo rwo kwiyubaka
