"Rwanda Komera" ni indirimbo nshya ya Abasaruzi Choir igaruka ku mateka ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni indirimbo y'ihumure yakozwe mu rwego rwo kwifatanya n'Abanyarwanda n'Isi yose kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Muri iyi ndirimbo "Rwanda Komera", aba baririmbyi baterura bagira bati: "Rwanda komera nubwo bitoroshye. [...] Rwanda warababaye, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatumye ubura abawe ariko Imana yaragutabaye urongera ubona ubuzima, humura, humura, humura."
Banashimira cyane FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakanashimira cyane Imana yakoresheje Inkotanyi zikabohora u Rwanda. Bagira bati: "Imana yaraturokoye ikoresheje Inkotanyi, abanyarwanda tubona igihugu, turongera tubona ubuzima."
Perezida wa Korali Abasaruzi, Bagaza Jean Damascene, yavuze ko iyi ndirimbo yanditswe hagamijwe guhumuriza imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati: "Amateka y’igihugu cyacu ni maremare, Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye benshi intimba aho bamwe bagizwe imfubyi abandi bahinduka intwaza mu gihe hari n’imiryango yazimye burundu".
Yavuze ko bafite ishimwe ku Mana ndetse na FPR Inkotanyi. Ati: "Nk’abanyarwanda twatekereje ibi byose havamo ishimwe dushima Imana ndetse na FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, inagarurira abanyarwanda ubuzima aho kuri ubu turi mu gihugu cyiza cy’amata n’ubuki cyuzuyemo amahoro n’umutekano".
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Bagaza yavuze ko nka Korali Abasaruzi bifuje gutanga ihumure ku banyarwanda bashegeshwe n’ayo mateka asharira kandi biteguye gukomeza gutanga umusanzu wabo nk’abanyarwanda bagakomeza kwiyubaka.
Korali Abasaruzi, yatangiye ivugabutumwa mu ndirimbo mu 2007 mu itorero rya ADEPR Bweramvura ikaba yaratangiranye abaririmbyi 7 (abasore 5 n’abakobwa 2). Kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 130 bahuje intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo
Imaze gusohora indirimbo eshatu harimo ebyiri z’ubutumwa bujyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 arizo: "Umuhoza’’, "Rwanda komera" ndetse na ’’Hanura’’.





Korali Abasaruzi yakoze mu nganzo ishimira Imana ndetse na FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
REBA INDIRIMBO NSHYA "RWANDA KOMERA" YA KORALI ABASARUZI
