#Kwibuka32: Kibuza yagaragaje uko ubutegetsi bwimitse ikinyoma cy’amoko, bigeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Imyidagaduro - 07/04/2026 10:27 AM
Share:

Umwanditsi:

#Kwibuka32: Kibuza yagaragaje uko ubutegetsi bwimitse ikinyoma cy’amoko, bigeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe u Rwanda n’Isi batangiye igihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Kibuza yasobanuye indirimbo ye yise ‘Nta ntebe y’ikinyoma’, igaruka ku gukangurira urubyiruko kwamagana imvugo z’urwango n’abagoreka amateka.

Iyi ndirimbo Kibuza yayikoze agamije kwibutsa urubyiruko ko rufite uruhare rukomeye mu kurinda amateka y’u Rwanda, by’umwihariko mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abashaka kugoreka amateka.

Iyi ndirimbo yamaze kugezwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, aho yemejwe ko ishobora kwifashishwa mu biganiro n’ibikorwa bijyanye no kwibuka.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Kibuza yavuze ko iyi ndirimbo ari igisubizo ku bashaka guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati: “Nkora iyi ndirimbo, nari ngamije gushishikariza Abanyarwanda kumenya abo turi bo, tukibuka aho twavuye no kumenya aho tugana. Nayitewe n’ibihe turimo, aho hari amakuru menshi y’ibinyoma ku Rwanda.”

Mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, Kibuza agaragaza uko ubutegetsi bubi bwagiye busimburana mu mateka y’u Rwanda bushingiye ku ivangura, bugasumbanya Abanyarwanda, ari na byo byaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Agaragaza kandi uruhare rw’ubukoloni bw’Ababiligi mu gukwirakwiza amacakubiri, ndetse n’uko hari n’uruhare rw’amahanga mu gutuma igihugu kijya mu bihe bikomeye.

Yavuze ko yahisemo kuyita ‘Nta ntebe y’ikinyoma’ ashingiye ku kuba ubutegetsi bushingiye ku kinyoma cy’amoko bwaragejeje igihugu ku mahano.

Ati: “Ubutegetsi bwariho bwasumbanyishaga Abanyarwanda hashingiwe ku moko. Ibyo byabyaye amacakubiri yaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo kinyoma cyaratsinzwe, u Rwanda rufite amahoro n’ubuyobozi bwiza, ariko hari abashaka gusubiza igihugu mu icuraburindi.”

Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo urubyiruko rwambaye imyenda y’umweru n’umukara, rugaragaza ubumwe, amahoro n’icyizere cy’ejo hazaza.

Harimo kandi ubutumwa bukangurira buri wese kuba “nk’urushinge n’urudodo” mu kubaka igihugu, no gukumira ko amateka mabi yakongera kubaho.

Kibuza yavuze ko atari ubwa mbere akoze indirimbo zigaruka ku mateka n’ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko iyi yayiteguye by’umwihariko ashingiye ku bihe igihugu kirimo, aho hari amakuru y’ibinyoma akomeje gukwirakwizwa agamije gutesha agaciro intambwe u Rwanda rumaze gutera.

Uyu muhanzi asanga urubyiruko rukwiye kugira uruhare rufatika mu kubungabunga amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, rugaharanira ubumwe n’amahoro. Ati: “Urubyiruko rukwiye kumva ko ubuzima bwacu bugomba kubakira ku kuri no ku mateka yacu, tukarwanya ikinyoma aho cyaturuka hose.”

 

Mu ndirimbo ‘Nta ntebe y’ikinyoma’, Kibuza yibukije urubyiruko ko kurwanya imvugo z’urwango no kurinda amateka ari inshingano ya buri wese

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NTA NTEBE Y’IKINYOMA’ Y’UMUHANZI KIBUZA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...