Ibi
yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, aho yatangaga ubutumwa bwe by’umwihariko
bugenewe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, cyane cyane urubyiruko, muri iki
gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kenny
Sol yavuze ko urubyiruko rukwiye kwitandukanya n’imyumvire ifata Jenoside yakorewe Abatutsi nk’amateka ya kera cyangwa nk’umugani, ashimangira ko ari amateka akwiye
kwigwaho no kubakirwaho ejo hazaza heza.
Yagize
ati: “Ubutumwa naha urubyiruko rugenzi rwanjye ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi
mu 1994, tutagomba kuyifata nka kera habayeho cyangwa se nk’umugani, ahubwo
amateka yacu atubere urumuri rutumurikira urukundo no guhagurukira hamwe
tugahangana n’abapfobya cyangwa se n’icyatuma inzira y’umumwijima twaciyemo
twongera kuyicamo ukundi.”
Uyu
muhanzi wamamaye mu njyana ya R&B, yakomeje agaragaza ko urubyiruko rufite
inshingano ikomeye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ari rwo
mbaraga z’igihugu z’ejo hazaza.
Yagize
ati: “Twe nk’urubyiruko ni uguhagurukira hamwe tukamagana abashaka guhakana
cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abashaka kuyiha izindi nyito,
ni twe mbaraga z’ejo hazaza, twubake u Rwanda rwiza ruzira ingengabitekerezo
n’amacakubiri."
Kenny
Sol yasoje asaba urubyiruko kurangwa n’urukundo, ubumwe n’ubwiyunge, agaragaza
ko ari byo bizafasha kubaka igihugu gikomeye kandi kirangwa n’amahoro arambye.

Kenny
Sol yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye kuba urumuri ruyobora urubyiruko mu
kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri
