Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Rev. Kayumba Fraterne ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itabaye nk'impanuka, ahubwo yateguwe na Leta ya Habyarimana. Yasabye Abanyarwanda kwirinda amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside, buri wese agaharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi.
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane z'Abatutsi zirenga miliyoni bishwe "bazira uko bavutse kandi ntawuhitamo uko avuka asa cyangwa ateye, abemera ko Imana ari yo ibigena dukwiye kwibuka duharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi."
Yakomeje ati: "Twibuke Twiyubaka aho guheranwa n’ibikomere nubwo bitasibangana. Ababyiruka basobanukirwe n’amateka y'ukuri bityo baharanire gukumira icyo ari cyo cyose aho cyava hose cyatuma Abanyarwanda twongera kwikora mu nda, duharanire gushyira hamwe dushyigikire ubumwe bwacu yo nkingi y’iterambere."
Yanasabye Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora) gushyira hamwe, bagahangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bagaharanira kumenyekanisha ukuri ku mateka yayo.
Rev. Kayumba yabwiye urubyiruko rw’u Rwanda ko ari bo mbaraga z’ejo hazaza h'igihugu, abasaba kugikunda cyane no kucyirinda. Ati: "Dukunde igihugu cyacu, tucyubake kandi tukirinde.” Yavuze ko urubyiruko rukwiye gutekereza ku hazaza h’igihugu, kuko ari rwo ruzagisigarana.Yibukije ko kubaka neza ejo hazaza bisaba guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda no ku Isi. Ati: “Urubyiruko rukwiye kumva ko igihugu kiri mu maboko yarwo. Kwiyubaka nyako ni uguharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Yabasabye kwimakaza ubumwe, amahoro n’ubwiyunge, no kurwanya ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho byagaragara hose. Ati: “Twiyemeze kuba abubaka igihugu, tuvugisha ukuri, turwanya urwango aho rwagaragara hose. U Rwanda ni urwacu twese—tururinde, turuteze imbere kandi turusigasire."
Ku bijyanye n’uruhare rwe mu gukangurira abantu kwimakaza ubudaheranwa no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Rev. Kayumba yavuze ko ari ingenzi kwegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagahumurizwa, hakanadikwa ubuhamya bwabo.Ati: “Tugomba kwegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tukabashishikariza kuvuga no kwandika amateka yabo y'ibihe bisharira banyuzemo, "kuko inyandiko ntisaza". Ni bwo buhamya bw’ejo hazaza, kandi ni imwe mu ntwaro zikomeye zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Yongeyeho ko Kwibuka bidakwiye kuba ukwibuka gusa, ahubwo bikwiye kujyana no kwiyubaka, nubwo ibikomere by’amateka bitasibangana. Ati: “Twibuke twiyubaka aho guheranwa n’ibikomere. Urubyiruko rugomba gusobanukirwa amateka y’ukuri kugira ngo rufate iya mbere mu gukumira icyatuma u Rwanda rusubira mu bihe bibi.”
Ubutumwa bwa Rev. Kayumba Fraterne bushimangira uruhare rukomeye rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, rufite ubumwe n’iterambere rirambye. Buje bwiyongera ku bw'abandi banyarwanda by'umwihariko ibyamamare bukangurira Abanyarwanda kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bagahuza amaboko mu kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Rev. Kayumba Fraterne yasabye urubyiruko gukunda cyane u Rwanda, kurwubaka no kururinda

"U Rwanda ni urwacu twese—tururinde, turuteze imbere kandi turusigasire." - Rev Kayumba Fraterne
