Kwibuka32: Joyous Melody basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, biyemeza kuba ijwi ry’amahoro

Amakuru ku Rwanda - 20/04/2026 10:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Kwibuka32: Joyous Melody basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, biyemeza kuba ijwi ry’amahoro

Itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rizwi nka Joyous Melody, rikorera umurimo w’Imana mu itorero rya CityLight Foursquare Church Kimironko, ryasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane no gusobanukirwa amateka y’u Rwanda.

Ni urugendo rwabaye muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho aba baramyi bagize umwanya uhagije wo gusobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri tsinda rigizwe ahanini n’urubyiruko, ryabashije gusobanurirwa mu buryo burambuye uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, banasura ibice bitandukanye bigize uru rwibutso. Bashyize indabo aharuhukiye imibiri mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, umwe mu bayobozi b’iri tsinda, Rutaganda Ben Calme, yavuze ko gusura uru rwibutso byari intambwe ikomeye mu kubafasha kurushaho kumenya amateka y’igihugu cyabo no gufata iya mbere mu kuyasigasira.

Yagize ati: “Twahisemo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kugira ngo twibuke amateka y’igihugu cyacu, duhe icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi tunasobanukirwe neza ukuri kw’ibyabaye.”

Yakomeje agaragaza ko nk’itsinda riririmba indirimbo zisingiza Imana, bafite inshingano yo kuba hafi Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka, no gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete.

Ati: “Nk’itsinda riririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, tubona ari inshingano yacu kwifatanya n’Abanyarwanda bose muri ibi bihe byo kwibuka, no gukomeza ubutumwa bw’amahoro, urukundo n’ubumwe.”

Ben Calme yagarutse kandi ku masomo akomeye bakuye muri uru rugendo, agaragaza ko rwabafunguye amaso ku kamaro ko kubungabunga amateka no gukomeza kwimakaza ubumwe mu Banyarwanda.

Ati: “Nyuma yo gusura urwibutso, twakuyeho amasomo akomeye cyane. Icya mbere, twize akamaro ko kubungabunga amateka kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Icya kabiri, twasobanukiwe neza agaciro k'Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Banyarwanda. Icya gatatu, byadukomeje umutima wo gukomeza gukoresha impano dufite mu kwamamaza ubutumwa bw’urukundo, imbabazi n’amahoro muri twe urubyiruko.”

Yasoje avuga ko nka Joyous Melody, bafite intego yo gukomeza kuba umusemburo w’impinduka nziza binyuze mu mpano zabo, by’umwihariko bafasha abantu gukira ibikomere no kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro.

Ati: “By’umwihariko nka Joyous Melody, twiyemeje gukomeza kuba ijwi ryiza rifasha abantu gukira ibikomere, no kubaka ejo hazaza heza h’igihugu cyacu.”

Uru rugendo rw’iri tsinda rwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2026, rugaragaza uruhare rukomeye urubyiruko rufite mu gusigasira amateka no kwimakaza indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge, binyuze mu mpano n’ubutumwa rutanga.

Joyous Melody basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banasobanurirwa amateka y’igihugu


Mu rwego rwo Kwibuka, itsinda Joyous Melody ryashyize indabo mva ziruhukiyemo inzirakarengane ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali


Urubyiruko rugize Joyous Melody rwatangaje ko gusura Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi byabafashije gusobanukirwa neza amateka y’u Rwanda n’akamaro ko kubungabunga ukuri


Iri tsinda rivuga ko gusura urwibutso ari inshingano nk’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no gukomeza ubutumwa bw’amahoro n’ubumwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...