#Kwibuka32: JDK yasabye urubyiruko kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Imyidagaduro - 11/04/2026 4:26 PM
Share:

Umwanditsi:

#Kwibuka32: JDK yasabye urubyiruko kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umuhanzi JDK wamamaye mu ndirimbo “Hinga Kinyamwuga” yatanze ubutumwa bukangurira Abanyarwanda gukomera no gukomeza kubaka igihugu bishingiye ku bumwe n’ubudaheranwa. Abitangaje mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa bwe, Jean de Dieu Harerimana uzwi nka JDK yasabye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda gukomera muri ibi bihe byo #Kwibuka32, anashishikariza urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yibukije ko ari ingenzi kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva hose, kuko ari imwe mu nzitizi zikomeye zishobora gusubiza igihugu inyuma.

JDK yagaragaje kandi ko kubaka igihugu ari inshingano ya buri Munyarwanda, ashimangira ko amahitamo y’Abanyarwanda agomba gukomeza gushingira ku bumwe, ubudaheranwa no gukumira icyakongera gusenya ibyagezweho.

Uyu muhanzi ukora indirimbo zimakaza uburere mboneragihugu yasabye urubyiruko by’umwihariko gukomeza kuba imbaraga zubaka ejo hazaza, rwirinda ikintu cyose cyazana amacakubiri, ahubwo rugaharanira guteza imbere igihugu no kugisigasira.

Ati: "Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ndabifuriza gukomera no gushishikariza urubyiruko kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni twe dufite inshingano zo gukorera igihugu cyacu no kugiteza imbere. Ni yo mpamvu amahitamo yacu nk’Abanyarwanda ari ubumwe, ubudaheranwa, gukumira no kurwanya icyadusubiza inyuma".

Yasoje ashimangira ko aho u Rwanda rugeze ari heza, kandi ko ejo hazaza harwo hazarushaho kuba heza kurushaho, igihe Abanyarwanda bakomeje guhitamo inzira y’ubumwe, ukuri n’urukundo. Ati: "Aho tugeze ni heza kandi imbere hazaba heza kurushaho".

JDK yatanze ubutumwa bukangurira Abanyarwanda gukomera no gukomeza kubaka igihugu bishingiye ku bumwe n’ubudaheranwa



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...