Kwibuka32: Itorero Imanzi z’u Rwanda ryasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama

Imyidagaduro - 20/04/2026 7:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Kwibuka32: Itorero Imanzi z’u Rwanda ryasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama

Itorero ndangangamuco Imanzi z’u Rwanda, rigizwe n’abasore n’inkumi bahujwe n’urukundo rwo gusigasira umuco nyarwanda binyuze mu mbyino n’indirimbo gakondo, ryasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu rwego rwo kwiga amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026, aho aba basore n’inkumi bifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ruzinduko rwabo, basobanuriwe amateka yihariye aranga aka gace, by’umwihariko uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu buryo bw’ubugome ndengakamere mu Murenge wa Ntarama no mu duce tuwukikije.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Umuyobozi w’Itorero Imanzi z’u Rwanda, Eric Mukiza, yavuze ko bahisemo gusura uru rwibutso mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Ni urwibutso rufite umwihariko w’ibimenyetso bigaragaza uko Jenoside yakozwe. Twize byinshi ku mateka y’uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, kandi twiyemeza kuba imbuto y’icyiza, turwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje ashimangira ko nk’urubyiruko rufite inshingano zo kurinda amateka no kuyageza ku bandi, bafite uruhare rukomeye mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Twiyemeje ko tutazihanganira, tutazemera cyangwa ngo tunashyigikire abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Tuzabinyuza mu mbuga nkoranyambaga no mu bihangano byacu nk’abahanzi, dukomeza kubaka u Rwanda ruzira urwango n’amacakubiri.”

Uru ruzinduko rugaragaza umuhate w’urubyiruko mu gukomeza kwigira ku mateka, rukanatanga icyizere cy’ejo hazaza hubakiye ku kuri, ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.


Itorero Imanzi z’u Rwanda ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu rwego rwo kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi


Urubyiruko rw’Itorero Imanzi rwasobanuriwe amateka yihariye ya Jenoside yabereye i Ntarama no mu duce tuhegereye

“Twiyemeje kuba imbuto y’icyiza” – Imanzi z’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


Imanzi z’u Rwanda zagaragaje uruhare rwazo mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu bihangano

Bashyize indabo ku mva bunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera

Umuyobozi w'Itorero Imanzi z'u Rwanda, Eric Mukiza yatangaje ko nyuma yo gusura uru rwibutso batahanye umukoro

Muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Imanzi z’u Rwanda zasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu rwego rwo kwiga amateka



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...