Mu
kiganiro na InyaRwanda, Serge Nahimana uyobora iri torero rizwi cyane mu guteza
imbere umuco nyarwanda binyuze mu mbyino n’ibihangano gakondo, yagaragaje ko iki
gihe cyo Kwibuka ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, ariko nanone ugakoreshwa
mu kubaka ejo hazaza harangwa n’ubumwe n’iterambere.
Yagize
ati: “Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
Inganzo Ngari turasaba Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda gukomeza kwibuka
twiyubaka, twubakira ku mateka yaranze igihugu cyacu, dushyira imbere ubumwe no
gukomera ku ndangagaciro na kirazira biranga Abanyarwanda.”
Iri
torero ryagaragaje ko kwibuka bidakwiye kugarukira ku gahinda n’amarangamutima,
ahubwo bikwiye no kuba umusingi wo kongera kwiyubaka no guharanira u Rwanda
ruzira amacakubiri, rushingiye ku kuri kw’amateka.
By’umwihariko,
Inganzo Ngari yagarutse ku ruhare rukomeye rw’urubyiruko, irwibutsa ko ari rwo
mizero y’ahazaza h’igihugu. Bagaragaje ko urubyiruko rufite inshingano zo
gusigasira amateka nyakuri no kurwanya uwo ari we wese ushaka kuyagoreka
cyangwa kuyahakana.
Bagize
bati: “Ku rubyiruko, turarwibutsa ko ari rwo mizero y’ejo hazaza h’igihugu
cyacu. Ko ari rwo rugomba gusigasira amateka nyakuri, rukarwanya by’umwihariko
uwo ari we wese ushaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rukarwanya icyatandukanya Abanyarwanda cyose, rugaharanira kubaka igihugu
kirangwa n’ubumwe n’iterambere rirambye.”
Ibi
bigaragaza ko urubyiruko rutarebwa gusa nk’abazayobora ejo, ahubwo ko rufite
inshingano zihutirwa zo kuba umusingi w’ubumwe n’ukuri kuri uyu munsi.
Ku
bijyanye n’uruhare rwabo nk’Itorero ndangamuco, Inganzo Ngari yavuze ko
ubuhanzi ari imwe mu nzira zikomeye zifasha mu kubungabunga amateka no kuyageza
ku Banyarwanda mu buryo bwumvikana kandi bukora ku mitima yabo.
Bagize
bati: “Inganzo Ngari nk’Itorero ndangamuco, dufite uruhare rukomeye mu
kubungabunga amateka no kuyageza ku Banyarwanda binyuze mu bihangano gakondo
bitandukanye. Tubikoresha nk’ururimi ruvuga ukuri, rukigisha amateka, rukubaka
umutima w’ubudaheranwa, rutanga ubutumwa bw’isanamitima, kandi rukamagana
ingengabitekerezo ya Jenoside aho igaragara hose.”
Bashimangiye
ko ubuhanzi bufite imbaraga zo kuvuga ibitagaragara mu magambo asanzwe,
bugakora ku marangamutima y’abantu, bugafasha abarokotse Jenoside gukira
ibikomere, ndetse bukanafasha mu kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Bakomeje
bavuga ko bafite inshingano zo gukomeza guhanga ibihangano byubaka, byigisha,
kandi bifasha sosiyete nyarwanda gukomeza inzira y’ubudaheranwa.
Bagize
bati: “Dufite inshingano zo kurema ibihangano bifasha abarokotse gukira
ibikomere, bitanga ubutumwa bw’amahoro, bigakomeza kwigisha no kwibutsa
indangagaciro z’Abanyarwanda. Tugaharanira ko urubyiruko rubona ubuhanzi
nk’igikoresho cyo kubaka igihugu, aho kuba inzira y’ibitekerezo bisenya.”
Ubutumwa
bwa Inganzo Ngari buje bushimangira ko mu rugendo rwo Kwibuka, buri wese afite
uruhare rwe, haba mu gusigasira amateka, kurwanya ingengabitekerezo ya
Jenoside, no kubaka igihugu gitekanye, kirangwa n’ubumwe n’icyizere cy’ejo
hazaza.
Ni ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda bose, by’umwihariko urubyiruko, gukomeza kuba umusingi w’u Rwanda rushya, rwigira ku mateka yarwo, rukarushaho kwiyubaka no gutera imbere.

Binyuze mu mbyino n’ibihangano byabo, Inganzo Ngari bagaragaza ko ubuhanzi bushobora kuba ururimi rukomeye rufasha abarokotse Jenoside gukira ibikomere, rugahuza Abanyarwanda, ndetse rugakomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa

Muri
ibi bihe byo #Kwibuka32, Inganzo Ngari bagaragaza ko bafite inshingano yo guhanga
ibihangano byigisha, byubaka, kandi bifasha urubyiruko gusobanukirwa amateka no
guharanira u Rwanda ruzira amacakubiri, rufite ubumwe n’iterambere rirambye
