Kuva ku wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026, Abanyarwanda n’isi yose baribuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hatangiye kandi Icyumweru cy'Icyunamo ku rwego rw'Igihugu n’iminsi 100 y’ibikorwa byo Kwibuka.
Tariki ya 7 Mata 1994 n ibwo Umubyeyi wa Jules Karangwa usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League yishwe muri Jenoside yakorewe Abatatsi mu 1994. Jules Karangwa yagaragaje intimba yo kubura Se umubyara.
Yagize ati: "Kuri uyu munsi, ndibuka umubyeyi wanjye wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mfite umutima ufite ububabare bwo kumubura ariko unafite icyizere."
Aganira na InyaRwanda, Jules Karangwa yagaragaje ko umupira cyangwa siporo yose ifite indangagaciro zikwiye no gukwira hose muri sosiyete, aho muri Ruhago umukinnyi umwe ahura n'undi kandi bataziranye ndetse bakabana badahuje imiciro ariko bagashyira hamwe bakarwanya gutsindwa mu ikipe ndetse hakabaho kubahana muri bo no guhana agaciro muri bo.
Yagize ati: "Indangagaciro za Ruhago zikwiye gukwira hose, niba abakinnyi bashyira hamwe, bakumvikana ndetse bagashakira hamwe intsinzi y'ikipe kandi bataziranye ndetse bishoboka ko bafite n'imico itandukanye. Ibyo bigiye hose sosiyete yacu yaba nziza kurushaho."
Jules yakomeje avuga ko abasiportifu bakwiriye gufata iya mbere mu kugaragaza izo ndangagaciro no kuzigisha kugira ngo zikwire hose. Ati: "Ni twe dukwiye kugaragaza ko izo nyigisho cyangwa indangagaciro zikwiye kuranga umuryango nyarwanda kugira ngo tutazongera kubona Jenoside mu Rwanda."
Yashimangiye ko igihe cy'Icyunamo ku rwego rw'Igihugu n’iminsi 100 yo #Kwibuka32 buri muntu akwiriye kwibuka ko Ubumwe bw'Abanyarwanda ari zo mbaraga z'Igihugu. Ati: "Ibi ni ibihe byo kongera Kwibuka ko turi umwe, twibuke ko ubumwe bwacu ari zo mbaraga zacu. Iki ni nacyo gishimangira ko tutazongera gusubira mu mateka nk'aya Igihugu cyacu cyanyuzemo."
Siporo ni imwe mu nkingi zakoreshejwe mu rwego rwo kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ikaba iri gufasha mu iterambere ry'Igihugu binyuze mu bikorwaremezo, imibanire myiza ndetse n'ubukungu.
