Kwibuka32: Hibutswe Abana n’Ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Amakuru ku Rwanda - 21/05/2026 4:02 PM
Share:

Umwanditsi:

Kwibuka32: Hibutswe Abana n’Ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu Karere ka Nyabihu habereye igikorwa ngarukamwaka cyo Kwibuka Abana n’Impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyitabirwa n’amashuri arenga 115 yo muri ako Karere, kikaba cyaratangijwe ku wa 18 Gicurasi 2026 kikazasozwa nyuma y’iminsi 5.

Iki gikorwa cyateguwe binyuze mu Ishuri ry’Inshuke Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice ku bufatanye n’Akarere ka Nyabihu, kikaba ari ku nshuro ya gatatu kibaye muri aka Karere. Cyitabiriwe n’abanyeshuri bo mu mashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, hamwe n’abarezi babo.

Hanagaragayemo kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, Komite ya IBUKA ku rwego rw’Akarere n’imirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ndetse n’abagenzuzi b’uburezi, bose bafatanya mu kwibuka no guha icyubahiro abana n’impinja bazize Jenoside.

Mu gutangiza ku mugaragaro iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, yasabye ko abana batozwa indangagaciro nziza bakiri bato kugira ngo bakure bazi ukuri kw’amateka y’igihugu cyabo, anagaragaza ko igihugu kigihanganye n’ingaruka za Jenoside zirimo ihakana n’ipfobya.

Yagize ati: “Icyo nemera ni uko kwereka umwana inzira nziza akiri muto bimufasha kutayoba, kudahuzagurika mu buzima bwe bwose.”

Abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa basobanuriwe akamaro ko Kwibuka, gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ndetse n’indangagaciro z’ubumwe n’ubudaheranwa nk’ishingiro ry’iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi w’ishuri ryateguye iki gikorwa, Ndayisaba Fabrice, yavuze ko kigamije gutoza abana n’urubyiruko umuco wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kubarinda ingengabitekerezo yayo no kubafasha gukurana indangagaciro z’ubumuntu, urukundo rw’igihugu n’umuco w’ubwiyunge.

Yagaragaje kandi ko kwibuka abana n’impinja bikorwa mu buryo bujyanye n’imyaka y’abanyeshuri, hifashishijwe imikino, imyidagaduro n’ubutumwa bwubaka.

Ndayisaba Fabrice yabwiye InyaRwanda ko bifuza ko iki gikorwa cyajya kibera mu Ntara y’Amajyaruguru yose. Ati: “Mu minsi ishize nagiranye ibiganiro na Guverineri Mugabowagahunde Maurice, kandi kimwe mu byo byaganiriyeho harimo no gutegura iki gikorwa cyo kwibuka abana n’ibibondo kikagera mu Ntara yose y’Amajyaruguru, kuko niyo ntego twihaye.

Yavuze kandi ko bifuza ko iki gikorwa kizagera mu Ntara zose. Ati “Ikifuzo n’uko iki gikorwa cyakorwa mu gihugu hose kuko ubu Nyabihu ni umwaka wa Gatatu ngitegurayo.”

Ndayisaba Fabrice yashimye kandi Perezida Paul Kagame, inzego z’umutekano n’abandi ku bw’uruhare rwabo mu migendekere myiza y’iki gikorwa cyo kwibuka, no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.

Ati: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame uruhare rwe mu guteza imbere u Rwanda n' abanyarwanda, ndashimira Ingabo z'igihugu, Polisi y'igihugu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuryango Ibuka, Akarere ka Nyabihu, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshinganomboneragihugu, Minisiteri y'uburezi, uruhare rwabo rukomeye bagira mu gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ubumwe bw'abanyarwanda.”

Hatanzwe kandi ubutumwa bwo guhumuriza abarokotse Jenoside, by’umwihariko ababyeyi babuze abana babo n’abana babuze ababyeyi, basabwa gukomera no gukomeza kwizera ko igihugu kibari hafi kandi kibitayeho.

Abateguye iki gikorwa banashimangiye ko Kwibuka bigomba guhora bigaruka nk’inzira yo kubaka u Rwanda rushingiye ku kuri, ubumwe n’ubworoherane, basoza bagira bati: “Rwanda impore, komera, abana bawe ntituzatuma usubira mu mwijima ukundi.”

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yaganiriye na Ndayisaba Fabrice ku itegurwa ry'igikorwa cyo kwibuka abana n'impinja, kikajya kibera buri mwaka mu Ntara y'Amajyaruguru


Amashuri arenga 115 yahuriye muri Nyabihu mu gikorwa cyo kwibuka abana n’impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hibandwa ku kubaka ubumwe n’ukuri kw’amateka


Muri Nyabihu habereye igikorwa cy’isanamitima n’inyigisho ku rubyiruko, hibukwa abana n’impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


Kwibuka binyuze mu mikino n’ubutumwa bwubaka: amashuri yo muri Nyabihu yibutse abana n’impinja bazize Jenoside, asabwa gukura azi amateka y’igihugu


Abayobozi, abarimu n’abanyeshuri bahuriye mu Nyabihu mu gikorwa cyo Kwibuka kigamije kurwanya ingengabitekerezo no gushimangira “Ndi Umunyarwanda”


“Rwanda impore” mu Nyabihu: ubutumwa bwo guhumuriza no gukomeza abarokotse Jenoside mu gikorwa cyitabiriwe n’amashuri arenga 115




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...