#Kwibuka32: Filime ‘Beyond the Genocide’ yerekanwe muri Brazil, itanga isomo ku mateka y’u Rwanda

Cinema - 08/04/2026 1:55 PM
Share:

Umwanditsi:

#Kwibuka32: Filime ‘Beyond the Genocide’ yerekanwe muri Brazil, itanga isomo ku mateka y’u Rwanda

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, filime mbarankuru yiswe ‘Beyond the Genocide’ yakozwe n’Umunyarwanda Zion Sulaiman Mukasa Matovu, yerekanwe mu gihugu cya Brazil.

Iyi filime yerekanwe ku wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026, mu gikorwa cyabereye muri Kaminuza ya FAAP i São Paulo, cyitabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri Brazil, inshuti zabo ndetse n’abanyeshuri barenga 100 baturutse mu mashami atandukanye.

Ni igikorwa cyabaye mu rwego rwo gukomeza gusangiza amahanga amateka y’u Rwanda, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gufungura urubuga rw’ibitekerezo n’ibiganiro ku kamaro ko kwibuka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iyi filime yashyizwe mu rurimi rw’Igiporutugali kugira ngo Abanya-Brazil bayisobanukirwe neza, bituma ubutumwa buyirimo bugera ku bayikurikiranye mu buryo bwimbitse kandi bubafasha gusobanukirwa neza urugendo rw’u Rwanda.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye na Ambasade ya Brazil mu Rwanda, kiyobowe na Ambasaderi Irene Vida Gala, wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umubano n’ubufatanye mu by’umuco hagati y’ibihugu byombi.

Mu ijambo rye, yashimangiye akamaro ko kwibuka no gusangira amateka kugira ngo isi irusheho kumva no kwirinda ibyabaye.

Filime ‘Beyond the Genocide’ igaruka ku mizi y’amacakubiri yabaye mu Rwanda, uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ndetse ikanagaragaza urugendo rurerure rw’ubutabera, ubwiyunge no kongera kubaka igihugu.

Nyuma yo kuyireba, habayeho ibiganiro byimbitse aho abanyeshuri bagaragaje inyota yo gusobanukirwa byinshi ku mateka y’u Rwanda, bibaza ku nkomoko y’urwango n’uruhare urubyiruko rwagira mu kubaka ejo hazaza hatarangwa n’amacakubiri.

Mu gusubiza ibi bibazo, Matovu yavuze ko Jenoside itatangiriye ku bikorwa by’urugomo, ahubwo yatangiye ku magambo, ibitekerezo n’imvugo byagiye bisakara buhoro buhoro bikamenyerezwa, kugeza bibaye ibisanzwe.

Ati: “Jenoside ntiyatangiye abantu batema abandi, yatangiye ku magambo. Ibitekerezo byagiye bisubirwamo kenshi, bikamenyerezwa, kugeza byemerwa nk’ibisanzwe. Ni yo mpamvu urubyiruko rukwiye kwitondera ibyo rwumva n’ibyo rusubiramo, kuko ari byo bigira uruhare mu kubaka imyumvire n’ibikorwa by’ejo hazaza.”

Iki gikorwa cyakurikiwe n’ikiganiro cyayobowe n’impuguke z’Abanya-Brazil, bagarutse ku rugendo rw’u Rwanda nyuma ya Jenoside, bashimangira ko kwibuka, ubumwe n’ubwiyunge ari inkingi z’iterambere rirambye.

Kwerekanwa kw’iyi filime muri Brazil si igikorwa gisanzwe, ahubwo ni intambwe ikomeye mu kugeza amateka y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu mbaraga z’ubuhanzi n’inkuru zubaka, zigamije gusigasira ukuri no gukomeza kwigisha isi.

Mu gihe u Rwanda rukomeje Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa nk’ibi bigaragaza umuhate wo gusangira amateka n’Isi yose, hagamijwe ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, haba mu Rwanda cyangwa ahandi hose ku Isi.

 

Filime ‘Beyond the Genocide’ yageze i Brazil mu muhango wihariye wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, isangiza isi amateka y’u Rwanda no guhumuriza abayirokotse


 

Abanyeshuri n’Abanyarwanda batuye muri Brazil basanze mu kigo cya FAAP barebye filime ‘Beyond the Genocide’, basobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Zion Matovu Mukasa, umuyobozi wa filime, arasaba urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

 

Kwerekana ‘Beyond the Genocide’ muri Brazil byafunguye urubuga rw’ibiganiro ku mateka, ubwiyunge n’ubumwe bw’igihugu, bihuza u Rwanda n’Isi yose

Iyi filime yagejeje ubutumwa bw’amahoro, ubwiyunge n’ukwibuka ku bantu benshi muri Brazil



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...