#Kwibuka32: Duheshe ishema u Rwanda muri buri mukino dukina - Kwizera Olivier

Imikino - 10/04/2026 12:32 PM
Share:
#Kwibuka32: Duheshe ishema u Rwanda muri buri mukino dukina - Kwizera Olivier

Mu gihe u Rwanda n'Isi yose turi kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, umunyezamu wa Rayon Sports n'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda (Amavubi) Kwizera Olivier yihanganishije muri mwe wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse avuga ko nk'abakinnyi bafite intego zo guhesha ishema u Rwanda mu marushanwa yose bitabira.

Kuva ku wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026, Abanyarwanda n’isi yose baribuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hatangiye kandi Icyumweru cy'Icyunamo ku rwego rw'Igihugu n’iminsi 100 y’ibikorwa byo kwibuka.

Umunyezamu wa Gikundiro, Kwizera Olivier yavuze ko Abanyarwanda ari bo bazi neza ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabagizeho, ndetse ko hari intambwe nziza iri guterwa mu rwego rwo kubaka igihugu cy'u Rwanda.

Yagize ati: "Ni twe tuzi neza ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatugizeho, buri wese akomeze ashyire imbaraga mu iterambere ry'Igihugu cyacu."

Kwizera Olivier yavuze ko nk'abakinnyi bakina imikino itandukanye bafite inshingano zo guhesha ishema u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kubaka Igihugu binyuze mu nzego zitandukanye harimo na Siporo. Ati: "Nk'Abasportifu dukomeze duheshe ishema Igihugu binyuze muri buri mukino dukina."

Siporo ni imwe mu nkingi zakoreshejwe mu rwego rwo kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ikaba iri gufasha mu iterambere ry'Igihugu binyuze mu bikorwaremezo, imibanire myiza ndetse n'ubukungu.

Umunyezamu Kwizera Olivier yasabye Abasiportifu guhesha Ishema u Rwanda muri buri mukino bakina


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...