#Kwibuka32: Dufite inshingano yo kuba umucyo n’umunyu w’isi –Prosper Nkomezi

Iyobokamana - 09/04/2026 9:33 AM
Share:

Umwanditsi:

#Kwibuka32: Dufite inshingano yo kuba umucyo n’umunyu w’isi –Prosper Nkomezi

Muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yatanze ubutumwa bukangurira abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, kwibuka, kwiyubaka no gukomeza urugendo rwo kubaka ubumwe n’urukundo mu gihugu.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Nkomezi yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikwiye kujyana no kuzirikana ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ati: “Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubutumwa natanga ni ukwibuka, twiyubaka, tukazirikana amateka yacu kugira ngo bitazongera ukundi. Urubyiruko ndarusaba gufata iya mbere mu kubaka u Rwanda ruzira urwango n’amacakubiri, bagaharanira ukuri, urukundo n’ubumwe."

Nkomezi, nk’umuhanzi w’indirimbo za ‘Gospel’, yongeraho ko urukundo rw’Imana ari rwo shingiro rufasha abantu gukira ibikomere byo mu mitima no kubana mu mahoro.

Ati: “Nk’umuhanzi wa ‘Gospel’, nemera ko urukundo rw’Imana ruduhuza rukadufasha gukira ibikomere, kandi rukatwigisha kubabarira no kubana mu mahoro. Twese dufite inshingano yo kuba umucyo n’umunyu w’isi, dukwirakwiza amahoro aho turi hose."

Ubwo yabazwaga ku ruhare rwe mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, Nkomezi yagaragaje ko yifashisha impano Imana yamuhaye mu gukangurira abantu icyizere, ubumwe n’amahoro.

Yagize ati: "Niyemeje gukoresha impano Imana yampaye mu kwamamaza ubutumwa bw’icyizere, amahoro n’ubumwe binyuze mu ndirimbo n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi. Indirimbo zanjye ziba zigamije gukomeza imitima y’abarokotse Jenoside, no kwigisha abantu bose agaciro ko kubaha ubuzima n’ubumuntu."

Nkomezi uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe, akomeza avuga ko urubyiruko rugomba kugira uruhare rugaragara mu kurwanya amagambo n’ibikorwa byatanya Abanyarwanda.

Ati: “Nzahora nanakangurira urubyiruko kwirinda amagambo n’ibikorwa byatanya Abanyarwanda, ahubwo bagaharanira kubaka igihugu gishingiye ku kuri n’urukundo. Nizera ko binyuze mu buhanzi, dushobora gufasha benshi guhindura imyumvire, tukubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda.”

Ubwo u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa nk’ubu bwa Nkomezi buributsa buri wese ko kwibuka ari intambwe y’ingenzi mu kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe, urukundo n’amahoro.

By’umwihariko, urubyiruko rurahamagarirwa kwigira ku mateka, kwirinda amakimbirane, no guharanira iterambere rishingiye ku kuri n’ubumuntu.

Abahanzi bo mu muziki wa Gospel, nka Prosper Nkomezi, bakoresha indirimbo zabo n’ibikorwa byabo mu gusigasira ubutumwa bw’ukuri, urukundo, amahoro n’ubumwe.

Indirimbo zabo zifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukira ibikomere no gukangurira urubyiruko kwiga amateka y’igihugu, bityo bagaharanira ejo hazaza hatarimo urwango cyangwa amacakubiri.

Kwibuka, kwiyubaka no gukunda igihugu bisaba uruhare rwa buri wese, ariko cyane cyane urubyiruko, nk’uko Nkomezi abigaragaza mu butumwa bwe.

Nkomezi yerekana ko urukundo rw’Imana, ubuhanzi n’ubumwe bishobora gufasha igihugu cyose gukira no gutera imbere.

Prosper Nkomezi yiyemeje gukoresha impano y’indirimbo ze mu gusakaza ubutumwa bw’icyizere, urukundo n’amahoro mu Rwanda, cyane cyane mu rubyiruko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...