Iyi
ndirimbo ifite amateka akomeye ashingiye ku bihe by’icuraburindi byaranze u Rwanda
mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko ibihe by’ubwicanyi n’itotezwa byatangiye mu
1959, byatumye Abatutsi benshi bameneshwa bagahunga igihugu.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yavuze ko impamvu nyamukuru yo
gusubiramo iyi ndirimbo ari ukugira ngo amateka nk’aya atazibagirana, no
kugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite imizi miremire.
Yagize
ati: "Iyi ndirimbo yahimbwe na Twahirwa Ladislas, ariko yitabye Imana
atarayishyira hanze. Yayihimbye ayihimbira ubwicanyi bwo mu 1959, kuko na we
ubwe yari umwe mu bameneshejwe, ahungira i Burundi no muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo. Ni umuhanzi ukomeye wo hambere ariko utaramenyekanye
cyane."
Cyusa
akomeza asobanura ko nubwo iyi ndirimbo yahimbwe mu myaka myinshi ishize,
ubutumwa bwayo bukiri bushya kandi bufite icyo buvuga ku mateka y’u Rwanda.
Ati: "Twahirwa yayihimbye mu 1970, nyuma y’imyaka myinshi ari mu buhunzi hamwe
n’abandi Batutsi bari barameneshejwe mu 1959. Ni amateka akomeye cyane nashatse
kubyutsa, mbiherewe uburenganzira n’umuryango we."
Uyu
muhanzi yavuze ko kongera kuyikora byari bigamije kwibutsa abantu ko Jenoside
yakorewe Abatutsi itatangiye mu 1994, ahubwo ko ari umugambi watangiye
kera, ugenda utegurwa buhoro buhoro.
Ati: "Nayikoze nshaka kwerekana ko Jenoside yahereye kera, uhereye mu 1959. Ni
ngombwa ko amateka nk’aya akomeza kuvugwa, cyane cyane mu rubyiruko, kugira ngo
twubake ejo hazaza hadashingiye ku kwibagirwa."
Indirimbo “Mutunge” ya Cyusa Ibrahim ije yiyongera ku zindi zasohotse muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abahanzi batandukanye bakomeje gukoresha impano zabo mu gusigasira amateka no gutanga ubutumwa bwo kwibuka, ubumwe n’icyizere cy’ejo hazaza.

Cyusa
Ibrahim yasohoye ‘Mutunge’, indirimbo y’amateka ya Twahirwa wameneshejwe mu
1959, mu rwego rwo gukomeza kwibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite imizi
ya kera
