#Kwibuka32: Butera Knowless yibukije urubyiruko ko ari rwo musingi w’ejo hazaza h’u Rwanda

Imyidagaduro - 11/04/2026 9:41 AM
Share:

Umwanditsi:

#Kwibuka32: Butera Knowless yibukije urubyiruko ko ari rwo musingi w’ejo hazaza h’u Rwanda

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzikazi Butera Knowless yatanze ubutumwa bwibutsa abantu bose, by’umwihariko urubyiruko n’inshuti z’u Rwanda, ko kwibuka bidakwiye kugarukira ku mateka gusa ahubwo bikwiye kujyana no kwiyubaka no guharanira ejo hazaza heza.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Butera Knowless yagaragaje ko ibi bihe bifite igisobanuro gikomeye ku Banyarwanda, cyane cyane mu rugendo rwo gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubudaheranwa.

Yagize ati: “Muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa natanga ni ukwibuka, twiyubaka, twiyemeza gukomeza kubaho dufite icyizere n’imbaraga zo kubaka u Rwanda ruzira ivangura n’urwango.”

Yakomeje ashimangira ko buri Munyarwanda wese afite inshingano yo kurinda amateka no kuyigiraho, kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi. Ati: “Ni inshingano zacu twese gukomera ku mateka yacu tukayigiramo amasomo atuma twanga kandi turwanya ikibi cyose cyatuma Jenoside yongera kubaho ukundi.”

Agaruka ku ruhare rw’urubyiruko, Butera Knowless yavuze ko ari rwo rufite inshingano zikomeye kurusha iz’abandi mu kubaka ejo hazaza h’igihugu, asaba ko rwagira uruhare rugaragara mu gusigasira amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera hose.

Ati: “Urubyiruko ni rwo musingi w’ejo hazaza h’u Rwanda. Twese duharanire kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe, ukuri n’urukundo. Turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu bitekerezo no mu magambo tuvuga buri munsi.”

Yongeyeho ko bidahagije kwirinda gusa, ahubwo urubyiruko rukwiye no gutinyuka rukagaragaza ukuri, rugahagurukira abashaka kugoreka amateka cyangwa gukwirakwiza ibitekerezo bibi bishobora gusubiza igihugu inyuma.

Ati: “Dutinyuke tuvuguruze ikibi, ndetse n’uwashaka kugoreka amateka yacu. Twibuke twiyubaka.”

Ubutumwa bwa Butera Knowless buje bwiyongera ku bw’abandi bahanzi n’abanyabigwi bakomeje gukoresha amajwi yabo mu gusaba Abanyarwanda gukomeza guharanira ubumwe n’amahoro, banarwanya icyatuma amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yisubiramo.

Muri rusange, ubutumwa bwe bushimangira ko Kwibuka atari igikorwa cyo kureba inyuma gusa, ahubwo ari urugendo rwo kwiyubaka, kwigira ku mateka no guharanira ejo hazaza harangwa n’urukundo, ubumwe n’icyizere.

Butera Knowless yibukije urubyiruko ko ari rwo mizero y’ejo hazaza, arusaba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka u Rwanda ruzira urwango n’ivangura


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...