#Kwibuka32: Ba Minisitiri Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye 'Our Past'

Amakuru ku Rwanda - 10/04/2026 10:41 AM
Share:

Umwanditsi:

#Kwibuka32: Ba Minisitiri Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye 'Our Past'

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, bifatanyije n'urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rwitabiriye igikorwa “Our Past”, kigamije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gusobanurira abato amateka y’uko yateguwe, ikanashyirwa mu bikorwa.

Ni igikorwa cyabaye kuri mu mugoroba wo kuri uyu wa Kane mu Busitani bwo Kwibuka ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza. Cyabaye mu gihe u Rwanda rurimo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.  

Ubwo iki gikorwa cyatangiraga, Ben Nkotanyi yagejeje ku bitabiriye umuvugo yise "Harabaye ntihakabe", aho yerekanye ko kuri ubu Abanyarwanda bimitse "Ndi Umunyarwanda". Yerekanye kandi Ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abana bo mu Ishuri rya Gashora Girls Academy bahise bakina umukino bise ‘What we Were Told Became Ours’. Nyuma yabo, abaririmbyi ba Angels’ Voice Choir yo muri Paruwasi ya Kacyiru muri Kiliziya Gatolika baririmbye indirimbo zirimo 'Murumve twana twanjye' ya Rugamba Cyprien.

Nsengiyumva Issa warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kagarama, Akarere ka Kicukiro, yatanze ubuhamya bugaruka ku nzira y'inzitane yanyuzemo mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka 9. N'ubwo yari akiri umwana we n'abo mu muryango we batotezwaga bazira ko ari Abatutsi. Iryo totezwa barikorerwaga n'abasirikare barimo abakoraga ubutasi mu Gisirikare cya Juvénal Habyarimana, wari Perezida w'u Rwanda.

Yerekanye ko iyo hataba Inkotanyi ngo zibohore u Rwanda aba yarishwe urw'agashinyaguro, aho nawe yari kuba ashyinguye mu Rwibutso.

Ubu buhamya bwakukiwe n’umukino werekana amateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo, uko Inkotanyi zayihagaritse n'umuhate w'abarokotse mu rugendo rwo kongera kwiyubaka.

Ni umukino wiswe "Inzibutso" wanditswe n'Umusizi Junior Rumaga na Benimana mu gihe wayobowe na Malaika. Wakinwe n’abarimo Umuraperi Ish Kevin. 

Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Our Past Initiative, Intwari Christian, yavuze ko bajya kuwutangiza, bari bafite intego yo gusigasira amateka kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.

Ati: "Kugira ngo Our Past itangire ni uko twe nk'urubyiruko twifuzaga kwiga amateka tukayigisha na bagenzi bacu, ariko tunagira uruhare mu kubaka igihugu cyacu. Ubuzima bwacu butangirana n'Inkotanyi, zivuga ziti 'impore ntugipfuye.'"

Yavuze ko 'Our Past Event' yatangiye yitabirwa n'abantu 200 ariko ubu barenga ibihumbi 10. Yavuze  ko ubwo yatangiraga, bakoraga ibikorwa byo kuvugurura cyangwa kubaka inzu imwe y'umuntu utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ubu abahabwa ubufasha bakaba bageze hagati ya 6 na 12.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakoranywe ubukana ndengakamere.

Ati: "Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa, ku baturage barengagaho gato miliyoni 7. Ni icyaha cy'indengakamere tugomba gukomeza Kwibuka ubuziraherezo”.

Yibukije abakiri bato ko bakwiye gusigasira umutekano w'u Rwanda kuko hatanzwe ikiguzi ngo ugerweho. Ati: "Kuba muri mu Gihugu aho nta muntu uziza undi uko yavutse, tubifata nk'ibisanzwe kuko ni byo benshi muri mwe mwavutsemo ariko si ko byagenze kuko abantu banyuze mu nzira y'umusaraba ikomeye cyane."

Minisitiri Nduhungirehe yasabye urubyiruko kurangwa no kubana neza, kutavangura no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari yo yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Abarenga ibihumbi 12 biganjemo Urubyiruko bitabiriye 'Our Past' mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


Abarimo Ish Kevin bakinnye umukino bise 'Inzibutso'

Abitabiriye 'Our Past' bacanye Urumuri rw'Icyizere 


Minisitiri Nduhungirehe yasabye urubyiruko kurangwa no kubana neza, kutavangura no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...